Thursday, January 24, 2013

 



20 Mutarama 2013: ICYUMWERU CYA II GISANZWE, C
AMASOMO:
Iz 62, 1-5
1Kor 12, 4-11
Yh 2, 1-11


"3Divayi imaze gushira, nyina wa Yezu aramubwira ati “Nta divayi bagifite.” 4Yezu aramusubiza ati “Mubyeyi, ari jye ari nawe ibyo tubigenzemo dute ? Byongeye igihe cyanjye ntikiragera.” 5Nyina abwira abaherezaga ati “Icyo ababwira cyose mugikore.”"




ISOMO RYA MBERE
Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Izayi (Iz 62, 1-5)
1Sinzigera ntererana Siyoni, sinzareka guhihibikanira Yeruzalemu kugeza ubwo ubutungane bwayo butangaje nk’icyezezi, n’umukiro wayo ukakirana nk’urumuri. 2Bityo amahanga azabone ubutungane bwawe, abami bose babone ikuzo ryawe. Nuko bazakwite izina rishya [...]

INYIGISHO KU CYUMWERU CYA II GISANZWE, C:
Bavandimwe, amasomo ya Liturujiya y’uyu munsi yifashishije urugero rw’ubukwe araduha ishusho y’ubukwe bwa Ntama n’ibyishimo bizaburanga ku buryo umukristu wese yagombye gushishikarira kubutaha: Ivanjili  

Amasomo ku Cyumweru cya II,C


AMASOMO:
Isomo rya 1: Iz 62, 1-5
Zaburi: 95, 1-3. 7-10
Isomo rya 2: 1Kor 12, 4-11
Ivanjili: Yh 2, 1-12

Kiliziya umugeni wa Kristu yishimira umukwe wayo we uyikundwakaza, akayihundagazaho ingabire za Roho we kandi akayihindura ikiremwa gishya nk’uko yahinduye amazi divayi.

Bavandimwe, amasomo ya Liturujiya y’uyu munsi yifashishije urugero rw’ubukwe araduha ishusho y’ubukwe bwa Ntama n’ibyishimo bizaburanga ku buryo umukristu wese yagombye gushishikarira kubutaha: Ivanjili iratwereka uburyo Yezu na Nyina Mariya babaye isoko y’ibyishimo mu bukwe by’i Kana bari batashye. Mu isomo rya mbere baratubwira ko Yeruzalemu itazongera kwitwa nyirantabwa, ahubwo izitwa inkundwakazi n’igihugu cyayo kikitwa umugeni, kuko Uhoraho azayibenguka. Mu isomo rya kabiri ho, Pawulo Mutagatifu aratugaragariza ukuntu Kiliziya yo mugeni wa Kristu, Kristu ayigenera ingabire zinyuranye, nyamara zose zikaba zitangwa na Roho umwe kugirango zigirire akamaro buri wese. Izo ngabire zigereranywa n’Inkwano Kristu agenera umugeni we ariwe Kiliziya. Ngibyo ibyo tugiye kuzirikamaho ariko twibanda cyane cyane ku buryo Kristu adahwema kudufasha mu byo dukeneye mu buzima bwacu, bityo natwe tugasabwa gutega amatwi bagenzi bacu.

Bavandimwe, Imana ntiyigeze ihwema kugaragariza Muntu urukundo imukunda, yinjira mu mateka ye kandi imugoboka mu ngorane ahura na zo. Mu isezerano rya kera urwo rukundo Imana yarugaragaje itora umuryango wa Isiraheli ikagirana na wo isezerano, biryo isano iri hagati y’Imana n’uwo muryango ikagereranywa n’iri hagati y’umukwe n’umugeni. Muri icyo kigereranyo Imana yiyerekana:
- Mbere na mbere nk’umukwe ufuhira umugeni we: ibi bigaragarira mu bihano Imana yahaga umuryango wayo igihe wanze kubahiriza isezerano bagiranye; ibihano bisukura uwo muryango kugirango wisubireho. Bityo, nk’uko tubyumva mu isomo rya mbere, Yeruzalemu yaratereranywe yibasirwa n’amahanga kubera ubuhemu bwayo.
- Imana kandi ni Umukwe utica amasezerano yagiranye n’umugeni we. Ni Imana idahemuka, yuje urukundo n’imbabazi. Bityo rero turumva mu isomo rya mbere ko Yeruzalemu izongera kwitwa umugeni, inkundwakazi.
- Imana na none ni Umukwe wuje urugwiro, ushimishwa no kubana n’umugeni we kandi akamuherekeza mu ngorane zose z’ubuzima bwe. Bityo rero izasendereza ibyishimo kuri Israheli yose; impano itagereranywa umukwe agenera umugeni we.

Nguko uko Umuhanuzi Izayi yagaragaje ugukuzwa kwa Yeruzalemu. Ni umugeni watereranywe kubera guhemuka kwe ariko wongeye kwibukwa akaba ingundwakazi. Nyagasani ayizaniye ibyishimo. Ngubwo ubutumwa bw’amizero, nguko uko Nyagasani ahumuriza abantu bose basenywe kandi bagakandamizwa n’icyaha. Ni kenshi twitandukanya n’Imana twica amasezerano twagiranye na Yo, maze tukiyemeza gukora ikibi tubizi kandi tubishaka. Cyakora Imana ntidutererana ahubwo iraturembuza ngo twisubireho, Yo idakundira umugeni wayo uburanga bwe, ahubwo ikamugira mwiza umukunda; Yo itamuhana ngo imutererane kubera ubugambanyi bwe, ahumbo ikamugira umuyoboke wayo ikoresheje urukundo rwayo rudatsindwa.

Urwo rukundo Imana yarutugaragarije mu mwana wayo Yezu Kristu we twumvise agoboka abari bamanjiriwe mu bukwe i Kana, kuko nta divayi bari bagifite. Igitangaza ahakoreye ni icyo guhindura amazi divayi abisabwe na nyina Mariya, bityo agaragariza abigishwa be ikozo rye baramwemera. Yohani yashyize iki gitangaza mu ntangiriro y’Ivanjili yanditse kuberako ari nk’incamake y’ibyo Yezu yenda gukora byose: ni We mukwe uzacyuza ibirori, maze muri ibyo birori akazatanga amazi nk’uko abisezeranya umunyasamaritanikazi (Yh 4, 10-15) kandi aya mazi akazahinduka divayi, ni ukuvuga, umunezero wuzuye. Igihe cye nti kiragera kuko kizagerera i Karuvariyo ubwo azitambaho igitambo kubera urukundo akunda umugeni we. Nibwo azatanga divayi y’amaraso ye dukesha gucungurwa. Ni ho yagaragarije ikuzo rye, ikuzo ridashingiye ku byubahiro byo ku isi, ahubwo rishingiye ku bugwaneza no ku rukundo rwiyibagirwa. Ikuzo rye ni ukwitangaho igitambo agiriye abo akunda bityo bigashimisha Imana. Igitambo cye ku musaraba rero cyatangiye umubano mushya hagati y’Imana n’abantu Umubano nyine ushingiye ku maraso ya Kristu.

Nk’uko umubare 7 usobanura ubutungane, umubare 6 wo ugaragaza ibidatunganye kuko biba bidashyitse kuri 7. Bityo rero, intango esheshatu zakoreshwaga mu mihango yo kwiyuhagira akaba ari nazo Yezu akoresheje mu guhindura amazi divayi, ni incamarenga y’ ubwandure bwacu Kristu azasukuza amaraso ye.

Mu gitangaza cyo guhindura amazi divayi nti twakwibagirwa uruhare Umubyeyi we Mariya yagize. Koko rero ukwizera Mariya yari afite mu mwana we kwatumye atera intambwe abwira abahereza ati icyo ababwira cyose mugikore, maze ku bw’ubuvugizi bwa Bikiramariya, Yezu azanira ibyishimo abari mu bukwe ahindura amazi Divayi.

Uko yavuganiye ab’icyo gihe ni nako amenya ibyo dukeneye maze akatwingingira Umwana we ati: nta mahoro bagifite, nta cyo kurya bagifite, shitani irabugarije, nta mvura bakibona ngo yeze imyaka yabo, mbese ibyo abona tudafite nyamara dukeneye kugirango duhuze ukubaho kwacu n’ugushaka kw’Imana. Araduhindukirira akatubwira ati: “Icyo ababwira cyose mugikore
Nyamara kenshi usanga tutita kuri iryo jwi, maze iyo neza ya Kristu yaza tukanga kuyakira, bityo n’ingabire Nyagasani atugenera tukazima umwanya mu buzima bwacu.

Koko rero inkwano yezu Kristu agenera Umugeni we ari wo Kiliziya ni ingabire za Roho Mutagatifu, kugirango ishobore kubaho mu budahemuka nk’umugeni wa Kristu. Roho atanga izo ngabire uko ashatse no mu buryo ashatse nyamara zikaba zigomba kugirira Kiliziya yose akamaro. Agaciro k’izo ngabire gapimwa hakurikijwe umumaro zifitiye Kiliziya. Niyo mpamvu Pawulo Mutagatifu agaragariza abanyakorinti uko bagomba gukoresha izo ngabire kuko zari zarabateyemo urujijo. Pawulo aragaragaza ko:
- Ingabire ari nyinshi ariko zose zituruka ku Mana imwe, Roho umwe no kuri Kristu Umwe. Niba rero zibatera kugirana amacakubiri n’amakimbirane, ni ukuvuga ko zikoreshwa nabi mu buryo sekibi ibafatiramo.
- Nta muntu n’umwe udahabwa ingabire z’Imana. Niba rero izo ngabire buri wese azikoresha neza, Ikoraniro ryagombye kuba riyobowe neza.
- Ingabire zose ntizigira agaciro kangana ariko umumaro wazo ntusumbana hakurikijwe ububasha n’ibyubahiro zizanira uwazihawe, ahubwo haba hakurikijwe inyungu uzanira umuryango wose w’abemera.

Ese muvandimwe, waba warabashije kumenya ingabire Nyagasani yaguhaye? Ni gute zigirira akamaro umuryango-remezo wawe, Santarali cyangwa Paruwasi yawe? Kiliziya muri rusange? Aho ntizaba zikubera impamvu yo kwiyemera no kwirata? Cyangwa se ukaba warazubitseho igitebo? Aho ntuzikoresha byose usibye ibyagirira kiliziya akamaro? Twisuzume.

Bikira Mariya muhesha w`inema zose udusabire!

Diyakoni Frodouard NIZEYIMANA
SEMINARI NKURU YA NYAKIBANDA