Friday, December 28, 2012

Paruwasi y’Umuryango Mutagatifu iritegura Yubile y’imyaka 100

Paruwasi y’Umuryango Mutagatifu iritegura Yubile y’imyaka 100
Inyubako ya paroisse saint famille

 

Paruwasi Gatolika y’Umuryango Mutagatifu (Sainte Famille) mu mujyi wa Kigali imaze icyumweru mu gikorwa cy’iyamamazabutumwa mu rwego rwo kwitegura yubile y’imyaka 100 imaze ivutse.
 Abakirisitu b’iyi Paruwasi baranzwe n’ibikorwa bitandukanye birimo gufasha ndetse no kwigisha ijambo ry’Imana ahantu hatandukanye harimo mu magereza, mu isoko, mu mashuri, mu ngo ndetse n’ahandi hose hahurira abantu.


Umuhuzabikorwa w’iyi Paruwaasi, Kubwimana Alphonse avuga ko bateguye ibikorwa byinshi byakozwe muri kiriya cyumweru ngo Abakirisitu begerwe mu buzima basanzwe babamo.
Yagize ati "Ku bufatanye na Communaute de l’Emmanuel, Paruwasi yegereye Abakirisitu bayo mu rwego rw’iyamamazabutumwa ngo bityo bumve ko mu bibi n’ibyiza byose Imana iri kumwe na bo kandi na Kiliziya ibari hafi."
Mu bikorwa byose Umusaseridoti yahaga umugisha aho babaga babikoreye haba mu masoko atandukanye, gereza, ibigo by’amashuri ndetse n’iby’impfubyi, n’ahandi hose hatandukanye.
Kubwimana avuga ko mu myaka 100 Paruwasi Ste Famille yageze kuri byinshi mu nzego zitandukanye dore ko ngo ari yo yabyaye izindi Paruwasi zo mu mujyi wa Kigali ndetse n’iziwukikije dore ko yageraga i Rulindo, i Ruri ndetse n’i Rwamagana.
Ngo kuba imaze kubyara Abasaseridoti 24 ndetse n’abandi bihaye Imana benshi kandi iherereye mu mujyi, ni intambwe ikomeye cyane kuko ngo bitoroshye cyane muri iyi minsi.
Ngo urugendo ruracyari rurerure n’ubwo iyi Paruwasi ifite ibigo by’amashuri bitandukanye ndetse n’ibindi bikorwa bifasha abaturage b’ingeri zose kwiteza imbere banajyana n’aho igihugu kigana dore ko yanashyizeho urubuga rwa internet ruhoraho ibikorwa byayo umunsi ku munsi ari rwo www.paroissesaintefamille.org
Paruwasi gatolika y’Umuryango Mutagatifu yashinzwe mu mwaka w’i 1913 ikazizihiza Yubile y’imyaka 100 mu mwaka utaha wa 2013.

Monday, December 24, 2012

Inyigisho yo ku Munsi Mukuru wa Noheli


Noheli ibisingizo mu Ijuru, Noheli urumuri ruratangaje. Zuba rirashe yaje muri twe, nidushimire uwo Mwami utuzaniye ibyishimo n’ubutabera nk’uko Zaburi ya 97 ibitubwira. “Matongo ya Yeruzalemu nimuhanike murangururire icyarimwe amajwi y’ibisingizo, kuko Uhoraho ahumurije umuryango we agacungura Yeruzalemu”. Aya akaba ari amagambo ya Izayi, utugaragariza agakiza k’Imana yacu yaje muri twe, Imana yohereje Umwana wayo we buranga bw’ikuzo rye n’ishusho rya kamere yayo nk’uko umuhanuzi Izayi akomeza abitubwira, ngo aze abane natwe kandi atumenyeshe se.
Uwo ni We wariho kandi wahozeho, yabanaga n’Imana kandi akaba Imana. Ni We byose bikesha kubaho kandi ni We rumuri rw’abantu nk’uko Ivanjiri ya Yohani ibitwibutsa. Umunsi wa Noheli utume twakira uwo Mwami kugira ngo aduhindure abana b’Imana kandi duhabwe kubusendere bwe, tugirirwe ubuntu bugeretse k’ubundi.
 
1. Noheli, umunsi w’ibyishimo.
Imana nihabwe ikuzo mu bushorishori bw’ijuru kuko yasuye umuryango wayo kandi ikawucungura. Nitwishime tunezerwe kuko icuraburindi ryari ritugose tubonye uza kuridukiza. Noheli ni umunsi w’ibyishimo, tutishimira na none kurya neza, kunywa no gufuraha gusa, ahubwo twishimira ineza ya Nyagasani kuri twebwe b’abanyabyaha. Tubikesha iki kukira ngo Umwami w’isi n’ijuru yicishe bugufi maze aze aturane natwe?
Nitwishime kuko Imana yaduhisemo ikatugira ibitangaza igihe yemeye kwigira ubusabusa mu nda ya Bikira Mariya. Iri ni iyobera rikomeye ry’ukwemera, uyu ni umugisha w’igisagirane rimwe na rimwe twibagirwa. Iyi Noheli nibe Noheli y’ibyishimo no gutanga amahoro. Mu ngo zacu kuri uyu munsi dusakazemo amahoro n’ibyishimo. 
 
2. Noheli, umunsi wo kudashyamirana
Twirinde gushyamirana, guhera uyu munsi tugire imyumvire mishya kandi ikwiye. Ntibe Noheli yo kuvuzanya amahiri ndetse n’amabuye, ntibe Noheli yo gucirana mu maso n’agasuzuguro. Niba hari n’abo twatukaga tuti: “Baragashira barimbuke, bashirire ikuzimu ari bazima, kuko ubugome bwagandiye iwabo”(Zaburi ya 55), tubicikeho. Noheli ibe umunsi wo kwirinda gutekerereza abandi no kubishyiramo tuvuga tuti “Ni abagira nabi bayobye bakiri mu nda ya ba nyina, bakaba n’abanyabinyoma barindagiye bakivuka.”(Zaburi 58,4-6). Niba hari uwo dufitanye ikibazo, twirinde kumubangamira uyu munsi maze na we yumve Noheli.
 
Noheli itume tuba abanyamugisha kandi dutange umugisha. Nitwige kubana neza n’abavandimwe bacu, Noheli nitubere iyo kuyoboka Umwami w’amahoro waje atugana. Uwo mwana w’amahoro watuvukiye aratubwiza Zaburi ya 63,4-5 agira ati: “Rubanda mwese nimwiringire Uhoraho igihe cyose, mumubwire ikibari k’umutima, kuko ari We buhungiro bwacu twese” Zab 62,8-9, ari ubwanjye ari n’ubwawe.
 
3. Noheli, umunsi wo kwita ku bana
 
“Mwana wanjye, umutima wawe nurangwaho ubuhanga, nanjye uwanjye uzishima, kandi nzanezerwa cyane umunwa wawe nuvuga amagambo aboneye. Umutima wawe ntukagirire ishyari abanyabyaha, ahubwo ujye uhora utinya Uhoraho kuko bucyana ayandi, hakazaza igihe uzabona ko icyizere cyawe atari imfabusa.”(Imigani 23,15-18). Uyu ni umunsi wo guha impanuro nk’izi abana bacu.Yezu wavutse yigize umwana, ababyeyi be bamurera neza kugira ngo azakurane ubwenge n’ubushishozi.Noheli isigire ababyeyi kumenya no kwita ku bana babo, kandi babahe ingero nziza. 

Abbe J D MUGIRANEZA 

DUSOBANUKIRWE IGIHE CYA ADIVENTI

I. INSOBANURO
 
Ijambo “Adiventi” rikomoka ku ijambo ry’ikilatini “Adventus” rivuga “Amaza”. Mu isezerano rishya iri jambo rifite ibisobanuro bibiri ugendeye ku gisobanuro cyaryo mu kigereki:
 
- Ukuza yuje ikuzo kwa Nyagasani (Parousia)
Reba: Mt 24, 3.27.37.39 ; 1Kor 15, 23 ; 2Tes 2, 8

- Ukwigaragaza kwa Nyagasani
Reba: 1Tim 6, 14 ; 2Tim 4, 1.8 ; Tito 2, 13
 
Adventi ni igihe cyo kwitegura Ivuka rya Yezu Kristu
Duhereye kuri ibi bisobanuro, Adventi ni igihe cyo gutegereza amaza (ukuza) n’ukwigaragaza kwa Nyagasani. Ni igihe twiteguramo ivuka rya Nyagasani.
 
II. ADVENTI MU MATEKA Y’UBUKRISTU
 
Mu mateka y’ubukristu, igihe cya Adventi ni cya gihe gihimbazwa kandi kikagirwamo imyumvire itandukanye n’uko kiri ubu.
Mu kinyejana cya 4, Adiventi yamaraga ibyumweru bitatu (guhera ku wa 12/12 kugera ku wa 06/01). Muri icyo gihe abakristu basabwaga kwibabaza, bategura Batisimu yatangwaga ku munsi mukuru w’Ukwigaragaza kwa Nyagasani (ku wa 06/01=Mu burengerazuba). Mu burasirazuba si uko byari biri ! Kuko ho, Adiventi cyari igihe cyo kuzirikana ku gaciro k’iminsi mikuru ya Noheli n’Ukwigaragaza kwa Nyagasani, n’uruhare iyo minsi mikuru ifite mu iyobera ry’ugucungurwa kwa muntu. Hanazirikanwaga kandi kuri Yohani Batisita na Bikira Mariya nk’abantu bagize uruhare rukomeye mu itegurwa ry’ukuvuka k’Umukiza Yezu Kristu.
 
Mu kinyejana cya 6, i Roma batangiye gutekereza kuri Adiventi ku buryo burambye. Batangiye Adiventi imara ibyumweru 6, biza kugabanywa kugeza ku byumweru 4.
 
Mu kinyejana cya 8 n’icya 9, hibajijwe niba Adiventi igomba guhimbazwa nk’ukuza yuje ikuzo kwa Nyagasani cyangwa niba ari ukwitegura ukuvuka kwa Nyagasani. Hemezwa ko Adiventi ari igihe cyo gutegereza no kwitegura ivuka rya Yezu.
 
Mu mwaka w’1963, Inama nkuru ya Kiliziya yabereye i Vatikani bwa kabiri (Vatican II), yemeje ko Kiliziya ihimbaza iyobera rya Kristu ku minsi yihariye (…), ihimbaza iryo yobera uko ryakabaye mu bihe bitandukanye by’umwaka uhereye ku kwigira umuntu n’ivuka bya Kristu ukagera ku isubira rye mu ijuru, ukagera ku munsi yohererejeho intumwa ze Roho Mutagatifu (…) (S.C. 102)
 
Mu mwaka w’1969, i Roma hatangarijwe amategeko rusange yerekeye umwaka wa liturujiya n’ingengabihe yawo. Hemezwa ko igihe cya Adventi gifite intego ebyiri: Ni igihe cyo kwitegura umunsi mukuru ukomeye wa Noheli, utwibutsa uko Umwana w’Imana yaje mu bantu bwa mbere; ni igihe kandi urwo rwibutso rufasha imitima gutegereza Kristu uzaza bwa kabiri ku munsi w’imperuka. Kubera izo mpamvu uko ari ebyiri, igihe cy’Adventi ni icyo gutegereza Umukiza mu byishimo n’ubutungane. (Itegeko rya 39, reba igitabo cya Misa, urupapuro rwa 96).
 
Ibi bisobanuro bihura neza na liturujiya y’igihe cy’Adventi, ndetse by’umwihariko bikagaragazwa n’amasomo matagatifu ateganywa na liturujiya mu Misa zo ku cyumweru mu gihe cy’Adventi.
 
III. AMASOMO MU MISA ZO KU CYUMWERU
 
Iyo witegereje neza amasomo liturujiya iteganya mu Misa zo ku cyumweru mu gihe cy’Adventi usanga muri buri Misa, isomo rya mbere riva mu gitabo cy’umuhanuzi, cyane cyane Izayi (Inshuro 7 kuri 12), isomo rya 2 riva mu mabaruwa ya Mutagatifu Pawulo intumwa, naho Ivanjili ni iyanditswe na Matayo (Umwaka A), iyanditswe na Mariko, Luka na Yohani (Umwaka B) n’iyanditswe na Luka (Umwaka C).
 
IV. IMBONERAHAMWE Y’AMASOMO MURI ADVENTI   (KU BYUMWERU)
 
 
Icyumweru I
Umwaka A Umwaka B Umwaka C
Iz 2,1-5
Rom 13,11-14
Mt 24,37-44
Iz 63,16-64,7
1Kor 1,3-9
Mk 13,33-37
Yer 33,14-16
1Tes 3,12-4,2
Lk 22,25-36
Icyumweru II Iz 11,1-10
Rom 15,4-9
Mt 3,1-12
Iz 40,1-11
2Pet 3,8-14
Mk 1,1-8
Bar 5,1-9
Filem 1,4-11
Lk 3,10-18
Icyumweru III Iz 35,1-10
Yak 5,7-10
Mt 11,2-11
Iz 61,1-11
1Tes 5,16-24
Yh 1,6-28
Sof 3,14-18
Filem 4,4-7
Lk 3,10-18
Icyumweru IV Iz 7,10-14
Rom 1,1-7
Mt 1,18-24
2 Sam 7,1-16
Rom 16,25-27
Lk 1,26-38
Mik 5,1-4
Heb 10, 5-10
Lk 1,39-45
 
Iyo usomye ayo masomo ukayazirikana, usanga buri cyumweru, mu gihe cy’Adventi, twibutswa ibyahanuwe, tukumva inyigisho zo mu gihe cy’intumwa, cyane cyane inyigisho mbonezabupfura (enseignement moral) hagasoza inyigisho zo mu mavanjili.
Muri zo, buri cyumweru hari ingingo nyamukuru yihariye Yezu atwibutsa.
 
Icyumweru cya I : Kuba maso mu gihe dutegereje ukuza k’Umwana w’umuntu, dore ko tutazi igihe azazira (Umwaka A).
Muri uko kuba maso, ntitugomba kurambirwa, tugomba gutegerezanya icyizere (Umwaka B).
Umunsi w’ukuza kwa Nyagasani si umunsi wo kurimbuka, ahubwo ni umunsi w’uburokorwe bwa muntu (Umwaka C).
 
Icyumweru cya II : Yohani Batisita aduhamagarira guhinduka, tukisubiraho, kuko ingoma y’ijuru yegereje.
 
Icyumweru cya III : Yohani ahamya uwo Yezu ariwe. Arusha Yohani ububasha, kuko ariwe byose bikesha kubaho. Ni We rumuri, yaje mu be ntibamumenya / ntiyakirwa. Ni Ntama w’Imana ugiye gukuraho icyaha kuko abatiriza muri Roho Mutagatifu.
 
Icyumweru cya IV : Mariya na Yozefu bamenyeshwa ivuka rya Yezu. Amasomo atwereka neza iyobera ry’ukwigira umuntu n’ivuka bya Yezu Kristu aribyo duhimbaza kuri Noheli.
Ukwicisha bugufi kwa Nyagasani n’ukwiyoroshya kwa Bikira Mariya.
 
V. UMWANZURO
 
Igihe cy’Adventi gikwiye kutubera igihe cyo kuzirikana by’umwihariko iyobera ry’urukundo rw’Imana yaje idusanga, natwe tukaba dusabwa kuyishyira abandi. Imana yigize umuntu, ishaka gutura mu mitima yacu.
 
INYANDIKO ZIFASHISHIJWE
 
1)      XXX, Bibiliya ntagatifu, Verbum Bible, Kinshasa 1997
2)      Con. Vat. II, Constitution Sacra Liturgia, Sacrosanctum Concilium, n. 102
3)      XXX, Igitabo cya Misa ya Kiliziya Gatolika ya Roma, Ed. Biblique et Liturgique, Kabgayi, 1991
4)      C.EP.R, Ordo liturgique, Année A,B,C
5)      P. Rouillard et autres, Temps de l’Avent, assemblée du Seigneur, 4, Cerf, Paris 1975.
 
Byateguwe na Fratri Augustin NDAGIRIYIMANA

AMASAKARAMENTU MU MIBEREHO Y'ABAKRISTU

Uruhare rw’amasakaramentu mu mibereho y’abemera Kristu
Ijambo isakaramentu rituruka ku ijambo ry’ikilatini ‘sacramentum’ ryavugaga amaturo umuherezabitambo yaherezaga Imana aherekejwe n’indahiro imbere y’abemera ayigaragariza ukwemera ayifitiye we n’umuryango we.Nyuma iryo jambo ryavugaga indahiro y’umuntu ku giti cye igaragaza ko yiyemeje gukorera Imana nta buhemu.
Amasakaramentu uko ari arindwi

Mu nkoranyamagambo y’igifaransa (Petit Larousse) bavugamo ko isakaramentu ari igikorwa kijyana n’imihango igamije gutagatifuza umuntu ugikora.Ni umuhango ugamije ubutagatifu bukomoka ku Mana itanga impuhwe zayo. Ni ikimenyetso n’uburyo bwo guhuza Imana n’abantu.
Uwitwa Cathy Uwimana utuye mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, yabwiye Izuba Rirashe ko yemera ibijyanye n’amasakaramentu, ariko atabisobanukiwe neza.

Ngo gusa icyo azi ni isakaramentu ry’Umubatizo wo mu mazi menshi bikiza ibyaha no kwatura mu rusengero bikorwa n’umukristo wakoze ibyaha byinshi.
Pastoro Munyamahoro Seth we yabwiye Izuba Rirashe ko isakaramentu ari ibimenyetso abakristo bakora bibuka urupfu n’izuka bya Kristo nko gusangira umugati na divayi.
Naho ibindi nko kwicuza ibyaha, kubatizwa, gushyingira, kweza abapasitoro ni imihango yera ifasha abakristo kwegera Imana.

Amasakaramentu mu madini ashingiye kuri Kristu
Nk’uko bigaragara mu gitabo cyitwa ‘Vocabulaire de théologie biblique’ (Imvugo ya tewolojiya muri Bibiliya), isakaramentu ni ikimenyetso kigaragara kandi gihagije cy’urukundo rw’Imana.
Umuntu uhabwa isakaramentu arihererwamo impano ya roho mutagatifu.
Kiliziya Gatolika na Kiliziya y’Aborutodogisi (Orthodoxe) zemera amasakaramentu arindwi ari yo batisimu, ukarisitiya, ugukomezwa, penetensiya, ugusigwa kw’abarwayi, ugushyingirwa n’ubusaseridoti.

Ayo masakaramentu arimo ayo kwinjizwa mu muryango w’abana b’Imana nka batisimu, ugukomezwa n’ukaristiya; ayo gukiza ari yo isakaramentu ry’ugusigwa kw’abarwayi na penetensiya n’atanga ubutumwa ku bayahawe ari yo ugushyingirwa n’ubusaseridoti.

Harimo kandi atangwa rimwe gusa nka batisimu, ugukomezwa, ugushyingirwa n’ubusaseridoti n’andi ashobora gutangwa kenshi ari yo ukaristiya, penetensiya n’ugusigwa kw’abarwayi.

 Amasakaramentu muri Kiliziya Gatolika

Muri Kiliziya Gatolika, amasakaramentu ni ibimenyetso bigaragara by’impano n’urukundo by’Imana byashyizweho na Kristu maze bihabwa Kiliziya ye ngo bijye bitagatifuza imbaga y’abamwemera.

Ku bw’amasakaramentu, abemera binjira kandi bakagira uruhare ku buzima bw’Imana. Amasakaramentu akomeza kandi akuza ukwemera n’imbuto zako ku muntu uyahabwa, kandi akanafasha mu guhuriza hamwe abemera Kristu bose mu muryango umwe ari wo Kiliziya.
Mutagatifu Thomas w’Akwini (Aquin), mu gitabo cye cyitwa «Somme théologique», yemeza ko isakaramentu ari ikimenyetso cyibutsa ibyabanjirije urupfu rwa Kristu, kikagaragaza ibiba mu bantu ku bw’urwo rupfu ari byo mpano n’inema bigaragaza ikuzo abemera Kristu bategereje.

  Nk’uko Kiliziya Gatolika ibyemera, amasakaramentu ni arindwi nk’uko twabibonye. Iribanziriza andi akaba ari Batisimu.
Batisimu ni ryo sakaramentu ribanziriza andi yose rikaba rifasha urihawe mu kubohoka ku cyaha cy’inkomoko akinjira mu muryango mushya w’abana b’Imana ari wo Kiliziya nk’uko tewolojia ibivuga.

Rikomoka mu isezerano rya kera aho Imana yagiye irokora umuryango wayo nk’igihe iwuvana mu bucakara mu gihugu cya Misiri ikawambutsa inyanja itukura, ibyo byashushanyaga batisimu ikiza abantu ibyaha.
Kubatiza bivuga kwinjiza mu mazi cyangwa se gutera amazi. Ubatizwa yunga ubumwe na Kristu mu rupfu n’izuka bye, bityo agahinduka ikiremwa gishya.
Batisimu itangwa umwigishwa ashyirwa mu mazi cyangwa se asukwa amazi ku gahanga kandi hiyambazwa Ututatu Butagatifu (Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu) ari na bwo iryo sakaramentu ritangwamo.

Hari kandi ugukomezwa gutangwa n’Umwepiskopi cyangwa se n’Umusaseridoti wabiherewe uburenganzira cyangwa se watumwe n’Umwepiskopi. Rihabwa umwigishwa wabatijwe ashyirwaho ibiganza ku gahanga anasigwa amavuta y’ubutore yahawe umugisha n’Umwepiskopi.
Iryo sakaramentu ubundi ritangwa muri Kiliziya Gatolika aho abantu baba barabatijwe ari abana. Amadini abantu babatizwamo ari bakuru, iryo sakaramentu ntiritangwa.

Abahabwa iryo sakaramentu buzuzwamo Roho Mutagatifu utuma bunga ubumwe na Kililziya maze bagahinduka abahamya ba Kristu ku bw’amagambo no ku bw’ibikorwa byabo.
Banahabwa ubutumwa bwo gusakaza no kurwanirira ukwemera kwabo muri Kristu bashize amanga. Nk’uko bigaragara mu Banyaroma 12,1 ; Abanyakorinti ba I 12,12-25, ugukomezwa gutuma uwahawe iryo sakaramentu yumva ko ari umwe mu bagize kiliziya kandi agaharanira kuyubaka afatanyije n’abandi bakurikije ingabire zidasanzwe bahabwa n’iryo sakaramentu.

Hari kandi isakaramentu ry’ukaristiya. Iryo jambo rivuga igikorwa cyo gushimira Yezu wavuze mu isangira rye rya nyuma n’intumwa ze ubwo yatangaga umubiri n’amaraso bye ho ifunguro ry’ubuzima ku bamwemera kandi bamukurikiye. Ukaristiya ni ikimenyetso cy’urwibutso rw’urupfu n’izuka bya Kristu. Ni yo ishingiyeho imihango yose ya Kiliziya Gatolika n’ubuzima bw’abakristu.
Ugushyingirwa nk’uko bigaragara mu gitabo cyitwa ‘Catéchisme de l’Eglise Catholique’ (Gatigisimu ya Kiliziya Gatolika), isakaramentu ry’ugushyingirwa riha abashakanye inema yo gukomeza no kunoza urukundo rwabo, bakagira ubumwe budakuka mu mibanire yabo mu muryango bashinga ku bw’iryo sakaramentu.

Iryo sakaramentu ribera ku mugaragaro aho umwe abwira undi ku bushake bwe amasezerano ye kandi bakiyemeza kubana akaramata badahemukirana banakirana urukundo abana Imana ibaha.
Iryo sakaramentu ni impano y’Imana abarihawe bagomba kugumana kugeza gupfa kwabo. Abasezerana bahabwa umugisha n’umuryango wabo kandi nta we ushobora kubatandukanya.

Penetensiya cyangwa se isakaramentu ry’imbabazi, nk’uko bigaragara muri ‘Droit Canon 959’
(Igitabo cy’amategeko ya Kiliziya) ni isakaramentu rihabwa abemera bihana ibyaha bakoze nyuma yo kubatizwa imbere y’intumwa y’Imana yabiherewe uburenganzira.
Iyo ntumwa y’Imana muri Kiliziya Gatolika ni Umupadiri. Iryo sakaramentu rituma uwicuza yiyunga na Kiliziya n’umuryango w’Imana aba yarahemukiye akora icyaha.
Ugusigwa kw’abarwayi ni isakaramentu rihabwa abarwayi barembye cyane. Nk’uko bigaragara muri Mariko 2, 1-12, Yezu ni we muvuzi wa roho n’imibiri by’abamwemera.
Yakijije abarwayi, abababarira n’ibyaha. Ni yo mpamvu ashaka ko Kiliziya ikomeza icyo gikorwa cyo gukiza abantu ikoresheje roho mutagatifu.

Abo barwayi basigwa amavuta yabugenewe ku gahanga cyangwa se ku kindi gice cy’umubiri hanavugwa amasengesho ateganyijwe mu bitabo bitagatifu bya Kiliziya Gatolika.
Iri sakaramentu ntirihabwa abiyemeje gukora ibyaha bikomeye muri gahunda zabo igihe bageze mu masaha ya nyuma y’ubuzima bwabo.
Isakaramentu ry’Ubusaseridoti ni isakaramentu bamwe mu bayoboke b’Imana bagira ubutumwa bwa gishumba bakora mu muryango w’abana bayo.
Ubwo butumwa bahabwa buba bugamije kuyobora, kwigisha no gutagatifuza imbaga y’abana b’Imana. Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Interineti rwa Vatikani (www.vatican.va/archive/FRA0013/_INDEX.HTM, isakaramentu ry’Ubusaseridoti ritangwa na Kristu ubwe kubera Kiliziya ye.
Kuramburirwaho ibiganza kwa Musenyeri ku muntu ugiye kurihabwa bijyanye n’amagambo yegurira Imana uwatowe, ni ikimenyetso cy’ubwo butorwe.
Ayo masakaramentu yose ahabwa abantu babyiteguriye kandi babishaka bitewe n’ukwemera kwabo uretse isakaramentu rya batisimu aho abana babatizwa mu kwemera kw’ababyeyi babo cyangwa se kw’ababarera kugira ngo na bo bakizwe icyaha cy’inkomoko maze bagire uruhare ku mubiri wa Kristu ari wo Kiliziya.

Amateka ya Seminari Nkuru ya Nyakibanda

 


ikirangantego cya seminari nkuru ya NyakibandaSeminari Nkuru yitiriwe Mutagatifu Karoli Boromewo Nyakibanda. Ni ishuli rikuru rya Tewolojiya (Théologie) aho abigira ubupadiri barangiriza amasomo bagahabwa ubusaserdoti. Ni ishuli za diyosezi zose mu Rwanda hamwe n’imiryango imwe n’imwe ikorerera muri aka karere k’ibihugu duturanye batorezamo abashaka kuba abasaserdoti. Ni ishuli rigengwa n’Inama nkuru y’Abepiskopi Gatolika b’u Rwanda, ariko rikagenzurwa n’ishami rya Kiliziya Gatolika rishinzwe iyogezabutumwa mu bihugu riri i Vatikani ryitwa Propaganda Fide.

Seminari Nkuru ya Nyakibanda iherereye mu Rwanda mu ntara y’amajyepfo, akarere ka Huye, mu birometero 12 uvuye ku biro by’akarere ka Huye no mu birometero 20 kuva ku Kanyaru ku mupaka n’igihugu cy’ u Burundi. Iherereye munsi y’imisozi yitwa ibisi bya Nyakibanda.

 
Amateka ya Seminari Nkuru ya Nyakibanda atangirana n’iyogezabutumwa mu Rwanda no muri aka karere k’ibihugu duturanye. Mu 1894 Kiliziya yashyizeho Vicariati ya Nyanza Meridionale (Nyanza y’amajyepfo) bayishinga Musenyeri Yohani Yozefu Hirth. Mgr Hirth mu gutangira ubutumwa bwe yumvaga ko Kiliziya idashobora gushinga imizi muri aka karere idafite abapadiri kavukire. Ikintu cya mbere yakoze rero n’ugushinga amaseminari. I Bugande yashinze seminari ya mbere ya Bukalasa, Tanzaniya ashinga Seminari i Hangiro. Abapadiri Bera bageze mu Rwanda kogeza bazanye Ivanjili ya Yezu Kristu kw’itariki ya 2 Gashyantare 1900 i Save, batangira kwigisha abanyarwanda Ivanjili. Abanyarwanda bambere bakiriye Ivanjili bahawe batisimu muw’1903 i Save bari 26. Muri aba bakristu bambere b’Abanyarwanda hamwe n’ab’i Zaza, Musenyeri Hirth yafashemo abasore 15 maze muw’1904 abohereza i Hangiro muri Tanzania bajyanwa na Padiri Corneille Smoor mw’iseminari yaramaze gushinga kugira ngo bategurirwe kuzavamo abapadiri ba mbere b’Abanyarwanda.

 
Muw’1912, Kiliziya imaze kubona ko Vikariyati ya Nyanza y’Amajyepfo ari nini cyane, yayigabanyijemo, niko gushinga Vikariyati ya Kivu igizwe n’u Rwanda, u Burundi n’u Buha aba ariyo bashinga Mgr Hirth. Ibi byatumye Myr Hirth nanone agomba gushinga indi seminari muri Vikariyati ye. Nibwo rero mu 1913 yatangije seminari y’i Kabgayi, ariko yabanje gucumbika muri misiyoni ya Kansi amezi make.

Amaze gushinga seminari ye mu Rwanda, Myr Hirth yatumyeho abaseminari b’Abanyarwanda bigaga mu seminari i Hangiro kugira ngo bakomereze amasomo i Kabgayi. Bose hamwe bageraga kuri 25 harimo 21 bigaga mw’iseminari nto, na 4 bigaga mu nkuru bayobowe na Padiri Nicolas Cunrath ari nawe waje gushingwa seminari ya Kabgayi itangira. Ubwo byabaye ngombwa ko ashinga na seminari nkuru aho i Kabgayi nyine ayitiririra Mutagatifu Karoli Borromeo. Imbuto z’icyo gikorwa ntizatinze kwigaragaza, kuko mu 1917, abaseminari babiri ba mbere b’Abanyarwanda, Balitazari Gafuku na Donati Reberaho bahawe ubupadiri.

 
Mu 1931, iyi seminari nkuru ya Mt Karoli Borromeo yashyizwe mu rwego rw’akarere (séminaire régional) ka Vikariyati yari igizwe n’u Rwanda, u Burundi, Kivu, ikiyaga Albert na Beni muri Repubulika Iharanira Demokrasi ya Kongo. Seminari imaze kugirwa iy’akarere k’ibihugu duturanye yarikeneye ahantu hagutse kandi habereye irerero, nuko batangira kurambagiza ahantu hanyuranye, i Nyamasheke, i Mpungwe hafi yumusozi wa Huye, i Kibirizi hafi ya Kansi, n’i Rubona ubu hari ISAR. Nyuma baje guhitamo mu Nyakibanda ahitwaga mu Kibaya. Ku itariki ya 22 Ukwakira 1936 nibwo Seminari yimuriwe i Nyakibanda aho bari bamaze kubona ubutaka bugari bari baguze n’abaturage hanyuma n’uwari umutware wa Nyaruguru Kayihura Michel nawe aha seminari igikingi cye cyo mu Nyakibanda.

Padiri Deprimoz niwe wayitangije seminari nkuru mu Nyakibanda akomeza kuyibera umuyobozi kugeza igihe abereye Umwepiskopi wungirije wa Diyosezi ya Kabgayi muw’1943, hanyuma Myr Classe amaze gupfa muw’1945 aramusimbura.

 
Mu Nyakibanda Myr Deprimoz yasimbuwe na Padiri Richard Cleire wari usanzwe ahigisha. Recteur Richard niwe watangije urugo rw’Abenebikira mu Nyakibanda muw’1944 atunganye na pariki ya Nyakibanda. Umwaka ukurikiraho nawe yaje kugirwa umwepisikopi wa Vikariyati ya Kivu ifite ikicaro i Bukavu. Yasimbuwe na Padiri Maurice Emile Fellay ari nawe watangije urwuri rwa Nyakibanda rwo korora inka za kijyambere.

 
Muw’1950, nibwo Cercle St Paul ikubiyemo amatsinda menshi y’abahanzi, abanditsi, abashakashatsi nibwo yatangiye ari uburyo bwo kwigisha Ivanjili no kuyihuza n’umuco w’Abanyarwanda. Ni nayo yabyaye abanyamuziki bambere b’Abanyarwanda.

Muw’1950, abaseminari bamaze kuba benshi cyane baje kwimurira icyiciro cya Filozofiya i Burasira mu Burundi, mu Nyakibanda hasigara Tewolojiya gusa. Muri 1953, buri gihugu cyatangiye seminari yacyo, muri Kongo batangiza seminari nkuru i Baudoinville bahajyana abaseminari babo bose, n’i Burundi nabo batangiza Tewolojiya, bajyana abaseminari b’Abarundi bari mu Nyakibanda. Icyo gihe seminari nkuru ya Nyakibanda yongeye kugira ibyiciro byombi icya Filozofiya n’icya Tewolojiya, kandi isigara ari iy’u Rwanda gusa.

Mu 1952- 1955, Collège St Esprit yacumbitse mu Nyakibanda mbere y’uko yimurirwa i Bujumbura. Mu 1956-1957 Collège Christ-Roi nayo yacumbitse mu Nyakibanda mbere y’uko yimurirwa i Nyanza.

 
Kuva mu ntangiriro, seminari nkuru ya Nyakibanda yayoborwaga n’Abapadiri bera. Kuva tariki 10 Ukuboza 1959, igihe ubuyobozi bwa Kiliziya y’u Rwanda bweguriwe abapadiri kavukire, seminari nayo yashyizwe mu maboko y’abapadiri kavukire. Musenyeri Matayo Ntahoruburiye niwe Munyarwanda wa mbere wabaye umuyobozi wa seminari nkuru ya Nyakibanda.

 
Muri iyi myaka, kuva mu mpera za 1959 – 1963 yanyuze mu bihe bikomeye cyane by’amateka y’u Rwanda. N’igihe cy’amashyaka, imvururu, irondakoko, ubwicanyi n’ubuhunzi. Ibi byose no mu Nyakibanda byarahageze, abanyapolitike babaga bashaka amaboko mu njijuke zo mw’iseminari, kuko ariryo shuli rikuru ryonyine ryari mu gihugu. Abaseminari benshi bavuyemo bamwe baba abanyapolitiki, abandi barahunga, ku buryo umwaka 1962-63 warangiye abaseminari bose babakura mu Nyakibanda babashyira mu yandi maseminari i Burayi na Diyosezi ya Nyundo itangira seminari yayo yitiiriwe Mt. Joseph kugeza mu 1973-1974. Iyi nkubiri y’amateka y’u Rwanda yarigiye guhitana seminari nkuru ya Nyakibanda Imana ikinga ukuboko. Nyakibanda isa nifunze. Umwaka 1963-64, Nyakibanda yabaye nk’itangira bundi bushya, bafata abanyeshuli bashya batangira mu wa mbere.

 
Kuva yashingwa kugeza ubu rero, seminari nkuru ya Nyakibanda imaze kwakira abaseminari 2378: muri bo hari 258 bakigamo, 1054 babaye abasaserdoti, tutabariyemo abihayimana n’abapadiri bahize bo muri Kongo n’u Burundi tudafitiye neza imibare.

 
Kugera mu 1989, Seminari nkuru ya Nyakibanda yari ifite ibyiciro bibiri: icya Filozofiya n’icya Tewolojiya. Guhera uwo mwaka, icyiciro cya Filozofiya cyimuriwe i Kabgayi. Nyuma ya 1994, nabwo icyo cyiciro cyongeye kugaruka mu Nyakibanda gisubira i Kabgayi mu 1998-1999.

Seminari Nkuru ya Nyakibanda niyo mfura mu mashuri makuru mu Rwanda, ikaba rero yaragize uruhare runini mw’iterambere ry’Abanyarwanda. 

Uburere n’ubumenyi itanga bwemewe ku rwego mpuzamahanga rw’amashuli makuru ku buryo abaharangije bafite ubushobozi bwo kuba bashingwa imirimo ijyanye nibyo bize kw’isi hose. Mu burere butangwa harimo:

- Tewolojiya;
- Kogeza ivanjili abantu no kubaremamo umuryango w’abemera (Pastorale, Pastoral studies);
- Kwiga ku buryo bwa gihanga umuco n’indangagaciro by’Abanyarwanda kugira ngo Ivanjili ibone umusingi yubakiraho, Abanyarwanda bashobore kuba abakristu n’Abanyarwanda (Inculturation);
- Gufasha abantu kwiteza imbere (Social development);
- Guteza imbere ubuhanga n’umuco mu nzego zose zigize Abanyarwanda
- Nyakibanda yareze abahanga benshi b’ingeri zinyuranye, nka ba Myr Alegisi Kagame umuhanga muri Filozifiyaa, Vincent Mulago wo muri Kongo, abahanga bambere mu muziki bashyize umuziki nyarwanda mu manota, nka ba Alfred Sebakiga, ba Rugamba Cyprien, Eustache Byusa, Viateur Kabarira n’abandi.

Kuva mu 1979, seminari itanga impamyabushobozi za Kaminuza ya Urubaniyana (Urbanian Pontifical University) iri i Roma, zikaba zaremewe na Leta y’u Rwanda kuva muri 2010. Seminari Nkuru ya Nyakibanda ni urugo rurererwamo abazaba abapadiri muri Kiliziya Gatolika kandi n’abahize batabaye abapadiri baba abakristu ntangarugero n’ingirakamaro mu kubaka igihugu.

 
Kugeza ubu, turashimira Imana kubera ukuntu Abamisiyonari bizeye Abanyarwanda ko bashobora kwiyegurira Imana, batangira kubibategurira Kiliziya igishingwa. Abanyarwanda nabo ntibatengushye uko kwizerwa. Hari benshi bakomeje kwitabira uwo muhamagaro wo kwiyegurira Imana batiganda. Turongera gushimira Imana ko muri iy’imyaka 75 Seminari Nkuru ya Nyakibanda yanyuze mu bihe byinshi bikomeye ariko Imana ikinga ukuboko kugeza ubu ikaba igisohoza ubutumwa bwayo bwo kurerera Imana n’igihugu.

Ngiyo impamvu y’ibyishimo bya Jubile tubasaba ngo mwifatanye natwe na Kiliziya mu Rwanda, ibyo birori bikazaba ku wa gatandatu taliki 3 Ukuboza 2011

 
Padiri Antoni KAMBANDA
Umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Nyakibanda

MUSENYERI VINCENT HAROLIMANA WA DIYOSEZI YA RUHENGERI

 Ku  i tariki 31 Mutarama 2012, Nyirubutungane Papa Benedigito wa 16 yashyizeho umushumba mushya wa diyosezeGatolika ya Ruhengeri ,ariwe Musenyeri Vincent Harolimana, wayoboraga Seminari Nto yitiriwe Mutagatifu Piyo wa X yo ku Nyundo muri Diyoseze ya Nyundo.

Uyu mwepisikopi mushya ni muntu ki ?



Musenyeri Vincent Harolimana ibumoso mu gitambo cya misa
Musenyeri Vincent Harolimana yavukiye i Mpembe muri Diyoseze ya Nyundo ku wa 2 Nzeli 1962, yiga muri iyi Seminari yayoboraga, nyuma aza gukomereza i Rutongo, aho yavuye ajya gukomereza amashuri ye muri Seminari Nkuru yitiriwe Karoli Boromewo y’i Nyakibanda, aminuza mu bya tewolojiya mu 1990, ari nabwo yahawe ubupadiri igihe Papa Yohani Pawulo wa II yagiriraga uruzinduko mu Rwanda.

Mbere gato ko ajya i Roma mu Butaliyani mu 1990-1993 yakoreye Diyoseze ye nk’umupadiri. Kuva 1993-1999 yari mu Butaliyani yiga muri Université Pontificale Grégorienne aho yakuye impamyabushobozi ihanitse mu bya tewolojiya (Doctorat de théologie dogmatique ).
Mu mwaka w’i 2000, yabaye umuyobozi wa Seminari Nto yo ku Nyundo.

Mu 2004 yakomeje kwigisha muri Seminari Nkuru ya Nyakibanda, ndetse kuri ubu yanatangaga amasomo mu Ishuri rikuru ryo mu Ruhengeri.

Abandi bayoboye diyoseze ya Ruhengeli


- Musenyeri Bernard Manyurane kuva ku itariki ya 20 Ukuboza 1960 agera ku ya 8 Gicurasi 1961 atabarutse.
- Musenyeri Joseph Sibomana kuva ku itariki ya 21 Kanama 1961 agera ku ya 5 Nzeli 1969 yoherejwe i Kibungo.
- Musenyeri Phocas Nikwigize kuva ku itariki ya 5 Nzeri 1968 kugeza ku ya 5 Mutarama 1996 ,agiye mu kiruhuko cy’izabukuru.
Musenyeri Kizito Bahujimihigo kuva ku itariki ya 21 Ugushyingo 1997 ageza ku ya 28 Kanama 2007 yoherejwe gukomereza ubutumwa muri Diyoseze ya Kibungo na Papa Benedigito wa 16, akaza kwegura ku wa 29 Mutarama 2010 ku mpamvu zitavuzweho byinshi n’ubuyobozi bwa Kiliziya (soma impamvu z’iyegura rye aha http://www.abayezuwiti.com/DEMISSION.htm).

UBUZIMA BWA PADIRI UBALD RUGIRANGONGA

Dore ubuzima bw’Umukozi w’Imana w’umunyarwanda uzwiho cyane impano yo gusengera abarwayi Padiri RUGIRANGOGA Aubaldi.
 
     


Padiri Ubald Rugirangoga ni muntu ki ?
Padiri Ubaldi RUGIRANGOGA yavukiye muri Segiteri ya Rwabidege muri Paroisse ya Mwezi, Komini ya Karengera, Perefegitura ya Cyangugu. Hari mu Kwezi kwa Gashyantare 1955. Se yitwaga Yakobo, nyina Adela, akaba umwuzukuru wa Bidadaza.
Padiri Ubaldi yabatijwe ari uruhinja rw’ukwezi kumwe muri Werurwe 1955. Amashuri abanza yayigiye i Rwabidege kuva 1962 - 1968 , Seminari ntoya yayigiye i Mibirizi ayakomereza mu iseminari nto yitiriwe Mutagatifu Piyo wa 10 yo ku Nyundo, kugera mu 1973 aho yahungiye i Burundi.
Irondakoko ryo muri 1973 ryamukozeho ubugira kenshi , ryabanje kumwambura umubyeyi we mu w’1960, rituma ahungira i Burundi 1973 ari naho yarangirije seminari nto.
By’indunduro irondakoko ryamuvukije Mama we yari asigaranye n’umuryango mugari we mu w’1994. Padiri Ubaldi yagarutse i Rwanda 1978, aza gukomeza mu iseminari nkuru ya Nyakibanda, ahabwa ubupadiri taliki ya 22 Nyakanga 1984. Yaherewe Ubusaseridoti i Mwezi .
Ahereye ku burere yahawe n’ababyeyi be, Yakobo na Aniziya bamubyaye bakamurera, bakamutoza imico myiza, bakamutoza iyobokamana n’ubwo Papa we nta gihe gihagije yabiboneye, ibyo nibyo byatumye Padiri Ubaldi afata umwanzuro wo kuziyegurira Imana.
Ubwo Padiri Ubaldi yumvaga Imana imuhamagaye kuyiyegurira, yabibwiye Mama we yari asigaranye ntiyahigima, ahubwo amushishikaza avuga ati jya mbere mwana wanjye. Aho mariye kuba umupadiri mu w’i 1999, Padiri Ubald yakoze muri Diyosezi ya Cyangugu.
Yaje guhabwa inshingano zo gukora muri sekeretariya ya Sinodi ubwo hategurwaga Yubile y’imyaka 100 ivanjiri igeze i Rwanda. Muri ubwo butumwa, harimo abapadiri bane harimo na Padiri Ubald akaba yari arimo ndetse n’umulayikikazi umwe.
Iryo tsinda ryari rishinzwe gutegura Sinodi ya Cyangugu ryitwaye neza cyane, ndetse rishyira ahagaragara imyanzuro yashimishije ubuyobozi bwa Diyosezi ya Cyangugu uhereye ku mwepiskopi kugera ku bakristu basanzwe.Muri iki gikorwa Ubald akaba yaragaragaje ubushishozi nk’umupadiri n’ubuhanga , akihatira kugaragara neza, mu byo yavugaga no mu byo yakoraga.

Si abirabura gusa bakunda Ubaldi kuko n’abazungu usanga bamushaka cyane
Padiri Ubaldi yabaye umupadiri muri Paruwasi ya Nyamasheke , Genocide ikaba ariho yasanze ari, nyuma aza kwimurirwa muri Paruwasi ya Mushaka ari naho kugeza ubu ari Padiri Mukuru wa Paruwasi kuva muri 1999.
Kuva yagera i Mushaka, Padiri Ubald yasanze abakristu baho burebana ay´ingwe bitewe n’amahano ya Genocide yabaye mu Rwanda muri 1994, aho bamwe mu bakristu bitwaye nabi, bagirira nabi bagenzi babo badahuje ubwoko. Ibyo rero byatumye Padiri Ubaldi asanga hari ibisare by’umwaka wa 1994 byamunze abakristu b’iyo Paruwasi yari agiye kuyobora.
Yabaye Umukangurambaga w’ubumwe n’ubwiyunge mu bakristu ba Paruwasi ya MUSHAKA
Padiri Ubaldi akigera muri Paruwasi ya Mushaka, yahise yihutira gushishikariza abakrustu ba Pauwasi ya Mushaka gusabana imbabazi ku byabaye muri Genocide. Akaba yarabakoresheje imyiherero myinshi y´umunsi wose kugera ubwo ubumwe n’ubwiyunge i Mushaka bose babibonyemo umuti w’ubukristu bwabo.
Muri icyo gihe abiyumvagamo ubucibwe kuko batatiye igihango bagahemukira abavandimwe babo, baciye bugufi basaba imbabazi bagarura ubumuntu. Padiri Aubaldi kandi, yaramanukaga akajya mu buroko bukikije iyo za Mushaka, akajya kwigisha inkuru nziza, akabwira abakoze ibyaha kwihana no gusaba imbabazi, Uko ni nako yatoje ku rundi ruhande abahohotewe kubabarira ababahemukiye.
Nyuma y’igihe kitari gito Padiri akora ibi bikorwa, abakristu b’i Mushaka bagarutse mu nzira, bava ibuzimu bagaruka ibuntu babikesheje uyu mushumba Imana yabahaye. Kuba Padiri Ubaldi yaramanukaga akabasanga mu buroko akabakangurira gusaba imbabazi kugirango bagere ku nzira nyayo yo guhumanuka.
Ni muri urwo rwego Padiri Ubaldi yashinze icyo yise " Sinodi na gacaca nkirisitu " aho kwirega no gusabana imbabazi ku ba nya Mushaka byabaye nk’ubuzima bwabo bwa buri munsi. Ibi byatumye batera intambwe ishimishije muri Diyosezi yabo mu bijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge.
 
Yahawe impano yo gusengera abarwayi 

Iyo uvuze Padiri Ubaldi, abanyarwanda bose cyane cyane abo muri Kiriziya Gaturika bahita bumva Padiri ufite impano cyangwa se ingabire yo gusengera abarwayi bagakira.
Ibi kandi reka babivuge, kuko Padiri Aubaldi yazengurutse igihugu cyose akora amasengesho yo gusengera abarwayi, benshi barahembuka.Aho Padiri Aubaldi azakora isengesho, usanga abantu bakubise buzuye cyane cyane abafite ubumuga bw’umubiri.
Nk’uko twabibasezeranyije mu minsi itaha tukaba tuzajya tubagezaho ibikorwa bimwe na bimwe bizajya bikorerwa mu masengesho ya Padiri Aubaldi ndetse nibiba na ngomba muzabasha kugezwaho zimwe mu nyigisho ze.
MANA KOMEZA KWAGURA IMPANO YA PADIRI UBALDI KUGIRANGO ARUSHEHO GUHEMBURA INTAMA ZAWE

Yubile y'imyaka 50 ya diyosezi ya Butare

Huye: Diyoseze ya Butare yizihije isabukuru y’ imyaka 50 imaze ishinzwe

  Ubwo iyi Diyoseze yizihizaga imyaka 50 imaze ishinzwe, Umushumba wa Kiriziya Gaturika muri Diyosezi ya Kabgayi Musenyeri Smaragde Mbonyintege, akaba na Perezida w’ inama nkuru y’ Abepisikopi mu Rwanda, yavuze ko kuba Diyoseze ya Butare ari yo yatangiriyemo ubukirisitu mu Rwanda ari agahigo kuri yo.
Abepisikopi batandukanye bari baje kwizihiza iyi Yubile
Kuri   wa 8 Nzeri, ni bwo Diyoseze ya Butare yizihije isabukuru y’ imyaka 50 imaze ishinzwe. Iyi Diyoseze ifite umwihariko wo kuba ari yo yatangirijwemo ubukirisitu mu Rwanda, ubwo abamisiyoneri bera bari bafite inkomoko mu gihugu cy’Ubufaransa, bageraga mu gace ka Save kabarizwa muri iyi Diyoseze ku wa 8 Gashyantare 1900, bakahatangiza icyo bitaga Misiyoni ya mbere ya Kiliziya Gatulika.
Smaragde Mbonyintege yagize ati  «Diyoseze ya Butare, ni yo ifite irembo ubukirisitu bwinjiriyemo mu Rwanda. Ni agahigo yifitiye kandi katazigera kayamburwa. Kuri twe kwizihiza iyi yubile y’imyaka 50 iyi Diyoseze imaze ishinzwe, ni ukwibuka iyo soko idakama yavukiye hariya hakurya i Save».
Musenyeri Smaragde Mbonyintege yavuze kandi ko Alex Kagame wabaye umusaserodoti muri iyi Diyoseze, ngo akarangwa n’ubuhanga, ubwitange ndetse n’uguharanira umuco nyarwanda mu bukirisitu n’ubuvandimwe bunoze yagaragarizaga abamusangaga bose byarenze imbibi za Diyose ya Butare ndetse n’iz’ igihugu, na we ari mu batuma iyi Diyoseze igira umwihariko.
Mu bindi Smaragde yavuze ko bihesha ishema iyi Diyoseze ya Butare, ngo harimo na Sipiriyani Rugamba ndetse n’amasimbi n’amakombe. Uyu na we ngo yahitishaga mu bihangano bye ukwemera ndetse n’umuco wo kubana kivandimwe.
Uretse Abihayimana muri Kiliziya Gaturika ndetse n’abakirisitu bayo, uyu muhango wari wanitabiriwe kandi na bamwe mu bayobozi bakuru b’amadini atandukanye arimo itorero Anglican, iry’ Abamethodiste n’ayandi.
Uyu muhango kandi wari wanitabiriwe na bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu, bari bayobowe na Prezida wa Sena, Jean Damascene Ntawukuriryayo.

Amateka ya kiliziya mu Rwanda

Amwe mu mataliki yaranze amateka ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda

  Kuva ku italiki ya 24 gashyantare 1878 ubwo abamisiyoneri bageraga mu gihugu cyacu cyemeraga Imana  nk’iyirirwa ahandi igataha i Rwanda; hari amwe mu matariki yaranze  kiliziya gatolika yigishijwe ikanimakazwa n’abo bamisiyoneri mu Rwanda.
Misiyoni ya mbere i SAVE yashinzwe muri Gashyantare 1900
Mu mwaka w’i 1894 : Nubwo italiki itazwi neza  Hashinzwe vicariyati ya Nyanza itandukanijwe na Victoria-Nyanza. Icyo gihe u Rwanda ruba igice gishya muri kiliziya gatorika gishingwa Musenyeri LIVINHAC kugeza asimbuwe na Musenyeri HIRTH mu 1899.
Ku italiki ya 12 Ugushyingo 1897 : Ku bubasha nk’irahe ku gihugu cy’u Rwanda Musenyeri HIRTH, yageze mu gace ka Katoke (Tanzanie) ategurwa kuza mu Rwanda.
Ku italiki ya 15 Nzeli 1899 : Hamwe nabo bari kumwe Musenyeri HIRTH bafashe inzira bayoboza mu Rwanda bava iyo muri Kamoga (Bukumbi / Tanzanie.
Mu mateka itariki ntizwi neza ubwo  Mgr HIRTH, padiri BRARD, na Paul BARTHELEMY hamwe na Furere ANSELME, bageze i bwami kwiyereka Umwami Yuhi MUSINGA.
Ku italiki ya 8 Gashyantare 1900 : Hashinzwe Misiyoni ya mbere i SAVE.
Ku italiki ya 1 Mutarama 1902 : Hashinzwe Misiyoni ya ZAZA
Ku italiki ya 4 Mata1902 : Hashinzwe Misiyoni ya Nyundo

Ku italiki ya 20 Ugushyingo 1903 : Hashinzwe Misiyoni ya Rwaza
Ku italiki ya 20 Ukuboza 1903 : Hashinzwe Misiyoni ya Mibirizi
Mu mwaka 1906 : hashingwa misiyonia ya Kabgayi
Mu mwaka 1903 : Habatijwe abakiristu 49 i Save
Mu mwaka 1909 : Hasohotse igitabo cya mbere cy’inyigisho za kiliziya mu Rwanda
Mu mwaka 1910 : Hageze ababikira ba mbere (Sœurs Blanches).
Mu mwaka 1910 : Aba seminari ba mbere b’abanyarwanda binjiye mu iseminari nto ya Rubia (Ihangiro/Tanzanie) nyuma bakomereza i agondo/Tanzanie.
Ku italiki ya 12 ukuboza 1912, démembrement du Victoria-Nyanza Méridional
 Mu mwaka 1913 : Nibwo abaseminarib’Abanyarwanda bigaga i Rubia bagarutse i Kabgayi bamara umwaka umwe i Kansi (Nyaruhengeri-Butare). Aha hanashingiwe umuryango w’ababikira b’ABENEBIKIRA na Musenyeri Joseph HIRTH.
Muri Nyakanga 1917 : Umwami Yuhi V MUSINGA yemeye ko kiliziya ikora ibikorwa byayo mu Rwanda nk’idini.
 Ku italiki ya 7 Ukwakira 1917 : Habaye itangwa rya mbere ry’ubupadiri i Kabgayi, ku bapadiri 2 b’Abanyarwanda aribo Padiri Balthazar GAFUKU w’i Zaza na Donat REBERAHO w’i Save.
Mu mwaka 1919 : Bwa mbere mu mateka yabo Padiri Balthazar GAFUKU na Donat REBERAHO batangiye gukora ubutumwa bwabo bafatanjije na Furere Oswald w’umuyozefiti.
 Mu mwaka 1925 : Hizihijwe yubile y’imyaka 25 Kiliziya igeze mu rwanda
 Ku italiki ya 25 werurwe 1919 : Umwenebenebikira wa mbere w’Umunyarwanda yinjiye muri uyu muryango na Sœur YOHANA
Ku italiki ya Mata 1922 : Papa Piyo wa XI yahaye ubuyobozi bwa vikariyati y’u Rwanda Léon CLASSE.
Mu mwaka 1928 : Abafurere b’urukundo bageze mu gihugu banashinga ibikorwa byibandaga ku burezi nka Groupe sclaire Officiel de Butare y’ubu
Ku italiki ya 1 Nzeli 1933 : Hashinzwe ikinyamakuru cya kiliziya « IKINYAMATEKA » cyaje kwitwa KINYAMATEKA. Kikaba ari nacyo cya mbere cyahayeho mu Rwanda mu byandika
Mu mwaka 1936 : Iseminaryi Nkuru y’i Kabgayi yimuriwe i Nyakibanda.
 Ku italiki ya 19 Werurwe 1943 : Musenyeri Laurent DEPRIMOZ, wari wungirije Musenyeri CLASSE yamusimbuye ku buyobozi bwa Kiliziya y’u Rwanda.
Ku italiki ya 17 Ukwakira 1943 : Umwami MUTARA III RUDAHIGWA yarabatijwe nyuma y’imyaka igera kuri 14 yigishwa amahame y’idini akareka Imana y’iwabo agakurikira Kiristu
Ku italiki ya 27 Ukwakira 1946 : Umwami MUTARA III RUDAHIGWA yeguriye u Rwanda Kristu Umwami muri Kiliziya yamwitiriwe i Nyanza ya Butare.
Mu mwaka 1950 : Sinode yo gutegura yubile y’imyaka 50 yari yarateguwe ku va mu mwaka 1945 na Musenyeri Deprimoz. Yizihirizwa i Butare mu gihe u Rwanda rwari rugize misiyoni 40.
Ku itariki ya 14 Mutarama 1952 : Nyirubutungane Papa Piyo wa XII yahaye nyiricyubahiro Musenyeri Aloys Bigirumwami, kuba umwepisikopi wa mbere w’umwirabura mu cyo bitaga afurika mbirigi (premier Evêque noir de l’Afrique Belge) yahabwa inkoni y’ubushumba.
Musenyeri Aloys Bigirumwami, Umwepisikopi wa mbere w’umwirabura mu cyo bitaga Afurika Mbiligi
Ku itariki ya 19 Ukuboza 1955 : André Perraudin, yagizwe umuyobozi (Recteur) w’iseminari nkuru ya Nyakibanda, Anashinzwe kabgayi (Vicaire Apostolique de Kabgayi).
Ku itariki ya 25 Werurwe 1956 : Musenyeri Perraudin, yahawe ubuyobozi bwa Vicariyati ya Kabgayi. Akuriwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Aloys Bigirumwami.
Ku itariki ya 24 Mata 1956 : Padiri Raphaël Sekamonyo yaguye umuryango w’Abizeramariya ku Gisagara i (Butare).
Ku itariki ya 10 Ugushyingo 1959 : Mu ibaruwa ya gishumba « Cum parvulum sinapis », Papa Yohani wa XXIII yahaye uburenganzira kiliziya y’u Rwanda ; Kabgayi iba kiliziya nkuru (archevêché).
Ku itariki ya 20 ukuboza 1960 : Hashinzwe diyoseze ya Ruhengeri ibyawe na Nyundo, ihabwa kuyoborwa na Musenyeri Bernard Manyurane, wapfiriye i Rome mbere ko yimikwa ku wa 8 Gicurasi 1961, Iyoborwa ku buryo bw’agateganyo na Mgr Perraudin, nyuma y’iminsi 20 atabarutse.
Ku itariki ya 21 Kanama 1961 : Musenyeri Joseph Sibomana yatorewe kuyoborwa Diyoseze ya Ruhengeri ; ahabwa inkoni y’ubushumba na Mgr Perrelli Mojaisky ku wa 3 Ukuboza 1961.
Mu mwaka w’1961 : Iseminari nkuru ya nyakibanda yavuye mu maboko y’abapadiri bera ijya mu maboko y’abenegihugu Ku itariki ya 11 Nzeli 1961 : Hashinzwe diyoseze ya Butare (Astrida) ku wa 5 Mutarama 1962 ihabwa Nyiricyubahiro Musenyeri Jean Baptiste Gahamanyi nk’umushumba wa mbere.
Mu mwaka w’1963 : Abapadiri ba badominikani bashinzwe Kaminuza Nkuru y’u Rwanda bayiyobora kugeza mu 1974.
Ku itariki ya 6 Kamena 1964 : Hemejwe ko Vaticani ihagararirwa mu Rwanda, ku wa 6 Kanama 1964, Mgr Vito ROBERTI atanga impapuro zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira kiliziya mu Rwanda.
Mu mwaka w’1967 : Hizihijwe yubire y’imyaka 50 y’ubusaseridoti mu Rwanda.
Ku itariki ya 5 Nzeli 1968 : Hashinzwe diyoseze ya Kibungo, ishingwa Musenyeri Sibomana Joseph wayoboraga Diyoseze ya Ruhengeri, Isigara iyoborwa na Musenyeri Phocas Nikwigize.
Ku itariki ya 31 Nzeli 1973 : Musenyeri Aloys Bigirumwami yatangaje ko yeguye ku buyobozi bwa Diyoseze ya Nyundo asimburwa na Musenyeri Vincent Nsengiyumva wahawe inkoni y’ubushumba ku wa 12 Mutarama 1974.
Mu mwaka wa 1975 : Hisihijwe Yubile y’imyaka 75 i Butare Kiliziya igeze mu Rwanda.
Ku itariki ya 3 Gicurasi 1976 : Nyirubutungane Papa Pawulo wa VI yashinze arikiyepisikopi ya Kigali isimbura Kabgayi nka kiliziya ihagarariye izindi ishingwa Musenyeri Vincent Nsengiyumva wayoboraga Nyunda yambikwa igishura ku wa 20.6.1976, na karidinali Angelo Rossi. Mu gihe Musenyeri André Perraudin yafatwaga nk’archevêque – évêque.
Ku itariki ya 27 Werurwe 1977 : Nyiricyubahiro Musenyeri Wenceslas Kalibushi, yahawe ubuyobozi bwa diyoseze ya Nyundo.
Ku itariki ya 6 Kamena 1980 : Icyari ihuriro ry’abepiskopi mu Rwanda cyahindutse inama y’abepiskopi b’u Rwanda Ku itariki ya 5 Ugushyingo 1981 : Hasinzwe diyoseze 2 arizo Byumba na Cyangugu.
Diyoseze ya Byumba ihabwa Musenyeri Joseph Ruzindana ahabwa inkoni y’ubushumba ku wa 17 Mutarama 1982
Diyoseze ya Cyangungu, yahawe Musenyeri Thaddée Ntihinyurwa ahabwa inkoni y’ubushumba ku wa 24 Mutarama 1982 (kuri ubu n’Akiepiskopi wa Kigali).
Ku itariki ya 28 Ugushyingo 1987 : Musenyeri Thaddée Nsengiyumva yabaye umusimbura wa w’Umushumba wa Diyoseze ya Kabgayi.
Ku itariki ya 15 Kanama 1988 : Musenyeri Jean Baptiste Gahamanyi wari umwepiskopi wa Kibeho yatangaje ko i Kibeho hari abagaragara nka babonekerwa mu gihe byatangiye ku wa 28 Ugushyingo 1981.
Ku itariki ya 4 Ugushyingo 1989 : Hafunguwe iseminari nkuru y’i Kabgayi (Grand Séminaire Philosophicum de Kabgayi).
Ku itariki ya 15 Gicurasi 1990 : Hasohotse bibiliya yo mu kinyarwanda « Bibiliya Ntagatifu ».
Kuva ku itariki ya 1 kugeza ku ya 9 Nzeli 1990,  ubwo Nyirubutungane Papa yohani Pawulo wa II yasuraga ibiyaga bigari, Yasuye n’ u Rwanda, ku ya 8 Nzeli 1990 ahatangira isakaramentu ry’ubusaseridoti ku bapadiri 22 i Mbare muri diyosezi ya Kabuga

Amateka ku ba Papa bayoboye Kiliziya.

Wari uziko Kiliziya Gaturika yigeze kuyoborwa n’ Abapapa 3 icyarimwe?

  Kuri ubu Kiliziya gaturika iyobowe n’ umushumba umwe ari we Papa Benedigito wa 16 Benoit XVI. Ikicaro cye kiri muri Leta ya Vatican akaba ari nawe uyiyobora. Uyu kandi atorwa nyuma y’ ikorwa ry’ imihango ikomeye cyane. Nyamara ibi ntibikuraho ko hari igihe Kiliziya Gaturika yayobowe n’ abapapa barenze umwe, bafite ibyicaro ahantu hatandukanye. 
Bimenyerewe ko Kiliziya gatolika iyoborwa na Papa umwe
Mu mwaka w’ 1377, Papa Gregoire wa 11 yaje kwimukira I Roma avuye mu gace ka Avignon mu Bufaransa, ahari hasanzwe ikicaro gikuru cy’ abapapa kuva mu mwaka w’ 1309 kugeza mu w’ 1376. Gusa nyuma y’ umwaka umwe ni ukuvuga mu w’ 1378, uyu mupapa yaje  kwitaba imana.
Muri iki gihe abari bagize Conclave, ni ukuvuga ihuriro ry’ abacaridinali baba bemerewe gutora papa, bari abafaransa ku bwinshi. Ibi byatumye abaromani bagira ubwoba bw’ uko nyakwigendera Papa Gregoire wa 11 ashobora gusimburwa n’ umufaransa.
Bokejwe igitutu n’ aba baromani, ku wa 8 Mata 1378, I Roma abacaridinali, batoye Bartolomeo Prignano, ukomoka muri Naples nk’ umushumba wa kiliziya gaturika. Uyu yaje no gufata izina ry’ ubushumba  rya Urbain wa 6. Gusa ngo uyu mugabo ntiyigeze abanira aba bacaridinali.
Nyuma y’ amezi ane, aba bacaridinali baje kuva i Roma bajya gutura mu bwami bwa  Naples, aho bahise banamagana itorwa rihatirijwe rya Papa Urbain wa 6, maze ku wa 20 ugushyingo 1378 i Fondi muri ubu bwami bwa Naples, bahita batora umupapa mushya w’ umufaransa ari we Clement wa 7 wahise ufata icyicaro I Avignon mu Bufaransa.
Bishatse kuvuga ko muri icyo gihe, kiliziya gaturika yayoborwaga n’ abapapa babiri, Papa Urbain wa 6 wabaga I Roma ndetse na Clement wa 7 wari ufite ikicaro I Avignon.
Kuva iki gihe, Kiliziya Gturikia yahise icikamo ibice. Uku kurumvikana hagati ya Kiliziya kuzwi cyane kuri “Grand schisme d’ occident” mu rurimi rw’ igifaransa.
Mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’ uburayi, kiliziya gaturika yabarizwagamo, diyoseze imwe wasangaga iyoborwa n’ abepisikopi babiri, ni ukuvuga ko umwe yabaga afite umupapa ashyigikiye.
Muri iki gihe abakirisitu gaturika bari barabuze icyo bakora n’ icyo bareka , muri make bari nk’ intama zitagira umushumba.
Ibikomangoma by’ iburayi nabyo ntibyatanzwe mu kwinjira muri uyu mukino, dore ko byari no mu ntambara yiswe iyi myaka ijana (Guerre de Cent Ans). Iki gihe buri gikomangoma nticyatinye kugaragaza umupapa kibogamiyeho.
Ubufaransa n’ inshuti zabwo, Portugal, Naples, n’ ibindi bihugu byinshi, byayobotse Clement wa 7, wari ufite icyicaro  i Avignon mu Bufaransa.
Ubwami bw’ abaroma mu Budage,  ibikomangoma by’ abadage, leta z’ abataliyani n’ubwongereza barwanyije abafaransa n’abambari babo, maze bahitamo kwisangira Papa w’ i Roma ari we Urbain wa 6.
Ubusuwisi bw’ ubu, nabwo bwakozweho n’iki kibazo ndetse hiyongeraho ibibazo bya politiki byari muri iki gihugu muri iki gihe. Ibi byatumye amadiyoseze menshi yo muri iki gihugu ayoborwa n’abepisikopi babiri.
Diyoseze ya come, yari ifite igice kinini cy’ agace ka Tessin, yo yayobotse umupapa w’ I Roma, naho iy’ i Geneve yo yiyunga ku mupapa w’ i Avignon.
Abepisikopi b’ i Bare, ab’ i Constance mu butaliyani ndetse n’ ab’ i Sion bo babanje kwiyunga ku mupapa w’ i Avignon, nyuma baza kuyoboka uw’ I Roma.
Mu gihe cy’ imyaka igera 40, yaba Avignon ndetse na Roma, abapapa baratorwaga ari nako buri umwe wese agira abayoboke be.
Nyuma y’ urupfu rwa Urbain wa 6 mu mwaka w’ 1389 ndetse n’ urwa Clement wa 7 mu mwaka w’ 1394, uku gucikamo ibice muri kiliziya gaturika kwarakomeje.
I Roma, Boniface wa 9 mu mwaka w’ 1389 kugeza mu w’ 1404 niwe wayoboraga akaba yari yarasimbuye Urbain wa 6.
Innocent wa 7 mu mwaka w’ 1404 kugeza mu w’ 1406 nawe yaje kuyobora kiliziya gaturika afite ikicaro aha I Roma aho yasimbuwe na Gregoire wa 12 mu mwaka w’ 1406 kugeza mu mwaka w’ 1415.
Muri ibi bihe I Avignon naho babaga bafite abapapa babo. Mu mwaka w’ 1394, umunyaespagne Benedigito wa 13 yasimbuye Clement wa 7, naho mu mwaka w’ 1423 Clement wa 8  nawe ayobora kiliziya gaturika afite ikicaro aha iy’ Avignon mu Bufaransa.
Muri iki gihe kiliziya gaturika yisanze mu kibazo gikomeye kuko bitari byoroshye kuba yakuraho umupapa uwo ari we wese muri aba babiri.
Bamwe mu bacardinali bari bafite ubwumvikane baje gusanga inama  z’ abayobozi bakuru ba kiliziya, arizo  zabafasha gushakira hamwe umuti w’ iki kibazo.
Ku gitekerezo cya kaminuza y’ i Paris, mu mwaka w’ 1409, i Pise mu Butaliyani hatumijwe inama y’ abayobozi bakuru ba kiliziya gaturika. Abantu barahamagajwe imihanda yose. Abantu bagera kuri 500 baturutse ku mpande zombi zitavugaga rumwe, bari bitabiriye iyi nama.
Muri iyi nama, icyemezo cyo kweguza abapapa babiri bayoboraga Kiliziya Gaturika muri iki gihe ndetse hakanatorwa undi, cyarafashwe. Ku wa 5 Kamena, ku mugaragaro hatangazwa iyirukanwa rya papa Gregoire wa 12 ndetse na Benedigito wa 13, maze, bahita batora Alexandre wa 5 ngo ayobore kiliziya gaturika.
Iyi nama ariko irasa nk’ aho ntacyo yagezeho kuko yongereye ibibazo kuruta uko Bibwiraga ko  yabikemuye.
Nyuma gato aba bapapa begujwe, bamaganye iyeguzwa ryabo maze bahitamo kugundira inkoni y’ ubushumba.  Muri icyo gihe kiliziya gaturika yayoborwaga n’abapapa batatu. Mu mwaka w’ 1410, Yohani wa 23 niwe watorewe kuba umushumba wa Kiliziya Gaturika, gusa ntibyabujije n’ ubundi kuba bari abapapa batatu muri Kiliziya imwe.
Nta kindi cyakemuye aya makimbirane yarangwaga muri Kiliziya Gaturika, uretse inama yabereye i Constance mu mwaka w’ 1414 kugeza mu w’ 1418, igahuza abayobozi bakuru ba kiliziya. Iyi nama yari iyobowe na cardinal Jean Allarmet de Brogny.
Yokejwe igitutu n’ igikomangoma Sigismond waje no kuyobora ubwami bw’ abadage, mu mwak w’ 1414, Yohani wa 23 yatumije inama nshya I Constance mu Busuwisi, maze mu mwaka w’ 1415,  iyi nama yirukana Benedigito wa 13 n’ uyu Yohani wa 23 wari wayitumije ndetse inategeka Gregoire wa 12 kwegura.
Ku wa 11 ugushyingo   1417, hatowe Maritini wa 5 nk’ umushumba mushya wa Kiliziya Gaturika. Iki gihe ugucikamo ibice muri iyi Kiliziya kwasaga n’ aho kurangiye kuko niwe wenyine wayiyoboye nyuma y’ iyi nama.
Uku gucikamo ibice kwa kiliziya gaturika kwagize ingaruka zikomeye kuri iyi kiliziya.
Iki kibazo cyari hagati y’ abapapa, cyatumye kiliziya ivugwaho byinsi haba ku butegetsi bwayo ndetse no kubyerekeranye n’ ukwemera gaturika.
John Wyclif, Umwarimu muri kaminuza ya Oxford mu bwongereza, yibasiye iyi kiliziya. Yaragize ati : «  abami nta cyababuza kwambura kiliziya gaturika imitungo yayo, ngo  mu gihe cyose yaba iyikoresha nabi ». Yavuze kandi ko umuntu wese wize, ni ukuvuga ngo ufite ubushobozi bwo kuba yakwisomera bibiliya, nta muhuza mu bihaye imana yakenera ngo amufashe kumva inkuru nziza iri muri iki gitabo.
Ikindi John Wycliff yakoze, ni uko  yahakanye amahane ya  kiliziya gaturika avuga ko yezu kristu abarizwa muri ukarisitiya.
Wycliff, yatangiye gushyira bibiliya mu rurimi rw’ icyongereza aza no gushaka intumwa nyinshi yise lollards. Aba nibo bagendaga bigisha amahame ye mu baturage mu gihe kigera ku myaka icumi. Kiliziya Gaturika, yafataga Wycliff, nk’ umuntu urwanya imana.
Jean Huss w’ i Boheme ho muri Repubulika ya Theque y’ ubu, nawe muri iki gihe, yibasiye kiliziya gaturika. Uyu mugabo ngo waje no kubona abayoboke benshi cyane, yari n’ umupadiri muri kiliziya gaturika. Nubwo  ngo yubahaga papa ndetse akanubaha n’ amahame ya kiliziya ntiyumvikanaga n’ ubutegetsi bwa kiliziya gaturika mu gihugu cye. Jean Huss utaremeraga ibyo yashinjwaga byo kuba ngo yararwanyaga imana, yaciwe na papa ubwe mu muri Kiliziya Gaturika mu mwaka w’ 1410. Gucibwa muri iyi Kiliziya bizwi ku izina rya “Excommunication” mu rurimi rw’ igifaransa.
Jean Huss, yaje guhamagazwa mu nama y’ abayobozi bakuru ba kiliziya gaturika y’ i Constance, aho yanahise atabwa muri yombi n’ ubwo yari yarijejwe umutekano.
Mu mwaka w’ 1415, Huss yaciriwe urubanza, maze ahanishwa gutwikwa akanuye. Ibi byaje gutuma abanyatheques bigaragambya kuva mu mwaka w’ 1419 kugeza mu w’ 1436, nyamara ntibyabahira kuko nabo bahanwe by’ intangarugero.
Nubwo ingoma ya Papa yahuye n’ ibyo bibazo byose, ndetse n’ inama  z’ abayobozi bakuru ba kiliziya, yaba iy’ i Constance kuva mu mwaka w’ 1414 kugeza mu w’ 1418 ndetse n’ iy’ i Bale kuva mu mwaka 1431 kugeza mu mwaka w’ 1449, ntizibashe kwemeza ko izi nama zifata ibyemezo kurusha urwego rwa Papa ndetse n’  ibikomangoma bitandukanye by’ iburengerazuba bw’ isi bikagenda bigabanya agaciro ka papa muri leta zabo, ngo ntibyabujije uru rwego gukomeza kuyobora kiliziya gaturika ku isi hose.