Thursday, January 24, 2013

 



20 Mutarama 2013: ICYUMWERU CYA II GISANZWE, C
AMASOMO:
Iz 62, 1-5
1Kor 12, 4-11
Yh 2, 1-11


"3Divayi imaze gushira, nyina wa Yezu aramubwira ati “Nta divayi bagifite.” 4Yezu aramusubiza ati “Mubyeyi, ari jye ari nawe ibyo tubigenzemo dute ? Byongeye igihe cyanjye ntikiragera.” 5Nyina abwira abaherezaga ati “Icyo ababwira cyose mugikore.”"




ISOMO RYA MBERE
Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Izayi (Iz 62, 1-5)
1Sinzigera ntererana Siyoni, sinzareka guhihibikanira Yeruzalemu kugeza ubwo ubutungane bwayo butangaje nk’icyezezi, n’umukiro wayo ukakirana nk’urumuri. 2Bityo amahanga azabone ubutungane bwawe, abami bose babone ikuzo ryawe. Nuko bazakwite izina rishya [...]

INYIGISHO KU CYUMWERU CYA II GISANZWE, C:
Bavandimwe, amasomo ya Liturujiya y’uyu munsi yifashishije urugero rw’ubukwe araduha ishusho y’ubukwe bwa Ntama n’ibyishimo bizaburanga ku buryo umukristu wese yagombye gushishikarira kubutaha: Ivanjili  

Amasomo ku Cyumweru cya II,C


AMASOMO:
Isomo rya 1: Iz 62, 1-5
Zaburi: 95, 1-3. 7-10
Isomo rya 2: 1Kor 12, 4-11
Ivanjili: Yh 2, 1-12

Kiliziya umugeni wa Kristu yishimira umukwe wayo we uyikundwakaza, akayihundagazaho ingabire za Roho we kandi akayihindura ikiremwa gishya nk’uko yahinduye amazi divayi.

Bavandimwe, amasomo ya Liturujiya y’uyu munsi yifashishije urugero rw’ubukwe araduha ishusho y’ubukwe bwa Ntama n’ibyishimo bizaburanga ku buryo umukristu wese yagombye gushishikarira kubutaha: Ivanjili iratwereka uburyo Yezu na Nyina Mariya babaye isoko y’ibyishimo mu bukwe by’i Kana bari batashye. Mu isomo rya mbere baratubwira ko Yeruzalemu itazongera kwitwa nyirantabwa, ahubwo izitwa inkundwakazi n’igihugu cyayo kikitwa umugeni, kuko Uhoraho azayibenguka. Mu isomo rya kabiri ho, Pawulo Mutagatifu aratugaragariza ukuntu Kiliziya yo mugeni wa Kristu, Kristu ayigenera ingabire zinyuranye, nyamara zose zikaba zitangwa na Roho umwe kugirango zigirire akamaro buri wese. Izo ngabire zigereranywa n’Inkwano Kristu agenera umugeni we ariwe Kiliziya. Ngibyo ibyo tugiye kuzirikamaho ariko twibanda cyane cyane ku buryo Kristu adahwema kudufasha mu byo dukeneye mu buzima bwacu, bityo natwe tugasabwa gutega amatwi bagenzi bacu.

Bavandimwe, Imana ntiyigeze ihwema kugaragariza Muntu urukundo imukunda, yinjira mu mateka ye kandi imugoboka mu ngorane ahura na zo. Mu isezerano rya kera urwo rukundo Imana yarugaragaje itora umuryango wa Isiraheli ikagirana na wo isezerano, biryo isano iri hagati y’Imana n’uwo muryango ikagereranywa n’iri hagati y’umukwe n’umugeni. Muri icyo kigereranyo Imana yiyerekana:
- Mbere na mbere nk’umukwe ufuhira umugeni we: ibi bigaragarira mu bihano Imana yahaga umuryango wayo igihe wanze kubahiriza isezerano bagiranye; ibihano bisukura uwo muryango kugirango wisubireho. Bityo, nk’uko tubyumva mu isomo rya mbere, Yeruzalemu yaratereranywe yibasirwa n’amahanga kubera ubuhemu bwayo.
- Imana kandi ni Umukwe utica amasezerano yagiranye n’umugeni we. Ni Imana idahemuka, yuje urukundo n’imbabazi. Bityo rero turumva mu isomo rya mbere ko Yeruzalemu izongera kwitwa umugeni, inkundwakazi.
- Imana na none ni Umukwe wuje urugwiro, ushimishwa no kubana n’umugeni we kandi akamuherekeza mu ngorane zose z’ubuzima bwe. Bityo rero izasendereza ibyishimo kuri Israheli yose; impano itagereranywa umukwe agenera umugeni we.

Nguko uko Umuhanuzi Izayi yagaragaje ugukuzwa kwa Yeruzalemu. Ni umugeni watereranywe kubera guhemuka kwe ariko wongeye kwibukwa akaba ingundwakazi. Nyagasani ayizaniye ibyishimo. Ngubwo ubutumwa bw’amizero, nguko uko Nyagasani ahumuriza abantu bose basenywe kandi bagakandamizwa n’icyaha. Ni kenshi twitandukanya n’Imana twica amasezerano twagiranye na Yo, maze tukiyemeza gukora ikibi tubizi kandi tubishaka. Cyakora Imana ntidutererana ahubwo iraturembuza ngo twisubireho, Yo idakundira umugeni wayo uburanga bwe, ahubwo ikamugira mwiza umukunda; Yo itamuhana ngo imutererane kubera ubugambanyi bwe, ahumbo ikamugira umuyoboke wayo ikoresheje urukundo rwayo rudatsindwa.

Urwo rukundo Imana yarutugaragarije mu mwana wayo Yezu Kristu we twumvise agoboka abari bamanjiriwe mu bukwe i Kana, kuko nta divayi bari bagifite. Igitangaza ahakoreye ni icyo guhindura amazi divayi abisabwe na nyina Mariya, bityo agaragariza abigishwa be ikozo rye baramwemera. Yohani yashyize iki gitangaza mu ntangiriro y’Ivanjili yanditse kuberako ari nk’incamake y’ibyo Yezu yenda gukora byose: ni We mukwe uzacyuza ibirori, maze muri ibyo birori akazatanga amazi nk’uko abisezeranya umunyasamaritanikazi (Yh 4, 10-15) kandi aya mazi akazahinduka divayi, ni ukuvuga, umunezero wuzuye. Igihe cye nti kiragera kuko kizagerera i Karuvariyo ubwo azitambaho igitambo kubera urukundo akunda umugeni we. Nibwo azatanga divayi y’amaraso ye dukesha gucungurwa. Ni ho yagaragarije ikuzo rye, ikuzo ridashingiye ku byubahiro byo ku isi, ahubwo rishingiye ku bugwaneza no ku rukundo rwiyibagirwa. Ikuzo rye ni ukwitangaho igitambo agiriye abo akunda bityo bigashimisha Imana. Igitambo cye ku musaraba rero cyatangiye umubano mushya hagati y’Imana n’abantu Umubano nyine ushingiye ku maraso ya Kristu.

Nk’uko umubare 7 usobanura ubutungane, umubare 6 wo ugaragaza ibidatunganye kuko biba bidashyitse kuri 7. Bityo rero, intango esheshatu zakoreshwaga mu mihango yo kwiyuhagira akaba ari nazo Yezu akoresheje mu guhindura amazi divayi, ni incamarenga y’ ubwandure bwacu Kristu azasukuza amaraso ye.

Mu gitangaza cyo guhindura amazi divayi nti twakwibagirwa uruhare Umubyeyi we Mariya yagize. Koko rero ukwizera Mariya yari afite mu mwana we kwatumye atera intambwe abwira abahereza ati icyo ababwira cyose mugikore, maze ku bw’ubuvugizi bwa Bikiramariya, Yezu azanira ibyishimo abari mu bukwe ahindura amazi Divayi.

Uko yavuganiye ab’icyo gihe ni nako amenya ibyo dukeneye maze akatwingingira Umwana we ati: nta mahoro bagifite, nta cyo kurya bagifite, shitani irabugarije, nta mvura bakibona ngo yeze imyaka yabo, mbese ibyo abona tudafite nyamara dukeneye kugirango duhuze ukubaho kwacu n’ugushaka kw’Imana. Araduhindukirira akatubwira ati: “Icyo ababwira cyose mugikore
Nyamara kenshi usanga tutita kuri iryo jwi, maze iyo neza ya Kristu yaza tukanga kuyakira, bityo n’ingabire Nyagasani atugenera tukazima umwanya mu buzima bwacu.

Koko rero inkwano yezu Kristu agenera Umugeni we ari wo Kiliziya ni ingabire za Roho Mutagatifu, kugirango ishobore kubaho mu budahemuka nk’umugeni wa Kristu. Roho atanga izo ngabire uko ashatse no mu buryo ashatse nyamara zikaba zigomba kugirira Kiliziya yose akamaro. Agaciro k’izo ngabire gapimwa hakurikijwe umumaro zifitiye Kiliziya. Niyo mpamvu Pawulo Mutagatifu agaragariza abanyakorinti uko bagomba gukoresha izo ngabire kuko zari zarabateyemo urujijo. Pawulo aragaragaza ko:
- Ingabire ari nyinshi ariko zose zituruka ku Mana imwe, Roho umwe no kuri Kristu Umwe. Niba rero zibatera kugirana amacakubiri n’amakimbirane, ni ukuvuga ko zikoreshwa nabi mu buryo sekibi ibafatiramo.
- Nta muntu n’umwe udahabwa ingabire z’Imana. Niba rero izo ngabire buri wese azikoresha neza, Ikoraniro ryagombye kuba riyobowe neza.
- Ingabire zose ntizigira agaciro kangana ariko umumaro wazo ntusumbana hakurikijwe ububasha n’ibyubahiro zizanira uwazihawe, ahubwo haba hakurikijwe inyungu uzanira umuryango wose w’abemera.

Ese muvandimwe, waba warabashije kumenya ingabire Nyagasani yaguhaye? Ni gute zigirira akamaro umuryango-remezo wawe, Santarali cyangwa Paruwasi yawe? Kiliziya muri rusange? Aho ntizaba zikubera impamvu yo kwiyemera no kwirata? Cyangwa se ukaba warazubitseho igitebo? Aho ntuzikoresha byose usibye ibyagirira kiliziya akamaro? Twisuzume.

Bikira Mariya muhesha w`inema zose udusabire!

Diyakoni Frodouard NIZEYIMANA
SEMINARI NKURU YA NYAKIBANDA

Friday, December 28, 2012

Paruwasi y’Umuryango Mutagatifu iritegura Yubile y’imyaka 100

Paruwasi y’Umuryango Mutagatifu iritegura Yubile y’imyaka 100
Inyubako ya paroisse saint famille

 

Paruwasi Gatolika y’Umuryango Mutagatifu (Sainte Famille) mu mujyi wa Kigali imaze icyumweru mu gikorwa cy’iyamamazabutumwa mu rwego rwo kwitegura yubile y’imyaka 100 imaze ivutse.
 Abakirisitu b’iyi Paruwasi baranzwe n’ibikorwa bitandukanye birimo gufasha ndetse no kwigisha ijambo ry’Imana ahantu hatandukanye harimo mu magereza, mu isoko, mu mashuri, mu ngo ndetse n’ahandi hose hahurira abantu.


Umuhuzabikorwa w’iyi Paruwaasi, Kubwimana Alphonse avuga ko bateguye ibikorwa byinshi byakozwe muri kiriya cyumweru ngo Abakirisitu begerwe mu buzima basanzwe babamo.
Yagize ati "Ku bufatanye na Communaute de l’Emmanuel, Paruwasi yegereye Abakirisitu bayo mu rwego rw’iyamamazabutumwa ngo bityo bumve ko mu bibi n’ibyiza byose Imana iri kumwe na bo kandi na Kiliziya ibari hafi."
Mu bikorwa byose Umusaseridoti yahaga umugisha aho babaga babikoreye haba mu masoko atandukanye, gereza, ibigo by’amashuri ndetse n’iby’impfubyi, n’ahandi hose hatandukanye.
Kubwimana avuga ko mu myaka 100 Paruwasi Ste Famille yageze kuri byinshi mu nzego zitandukanye dore ko ngo ari yo yabyaye izindi Paruwasi zo mu mujyi wa Kigali ndetse n’iziwukikije dore ko yageraga i Rulindo, i Ruri ndetse n’i Rwamagana.
Ngo kuba imaze kubyara Abasaseridoti 24 ndetse n’abandi bihaye Imana benshi kandi iherereye mu mujyi, ni intambwe ikomeye cyane kuko ngo bitoroshye cyane muri iyi minsi.
Ngo urugendo ruracyari rurerure n’ubwo iyi Paruwasi ifite ibigo by’amashuri bitandukanye ndetse n’ibindi bikorwa bifasha abaturage b’ingeri zose kwiteza imbere banajyana n’aho igihugu kigana dore ko yanashyizeho urubuga rwa internet ruhoraho ibikorwa byayo umunsi ku munsi ari rwo www.paroissesaintefamille.org
Paruwasi gatolika y’Umuryango Mutagatifu yashinzwe mu mwaka w’i 1913 ikazizihiza Yubile y’imyaka 100 mu mwaka utaha wa 2013.

Monday, December 24, 2012

Inyigisho yo ku Munsi Mukuru wa Noheli


Noheli ibisingizo mu Ijuru, Noheli urumuri ruratangaje. Zuba rirashe yaje muri twe, nidushimire uwo Mwami utuzaniye ibyishimo n’ubutabera nk’uko Zaburi ya 97 ibitubwira. “Matongo ya Yeruzalemu nimuhanike murangururire icyarimwe amajwi y’ibisingizo, kuko Uhoraho ahumurije umuryango we agacungura Yeruzalemu”. Aya akaba ari amagambo ya Izayi, utugaragariza agakiza k’Imana yacu yaje muri twe, Imana yohereje Umwana wayo we buranga bw’ikuzo rye n’ishusho rya kamere yayo nk’uko umuhanuzi Izayi akomeza abitubwira, ngo aze abane natwe kandi atumenyeshe se.
Uwo ni We wariho kandi wahozeho, yabanaga n’Imana kandi akaba Imana. Ni We byose bikesha kubaho kandi ni We rumuri rw’abantu nk’uko Ivanjiri ya Yohani ibitwibutsa. Umunsi wa Noheli utume twakira uwo Mwami kugira ngo aduhindure abana b’Imana kandi duhabwe kubusendere bwe, tugirirwe ubuntu bugeretse k’ubundi.
 
1. Noheli, umunsi w’ibyishimo.
Imana nihabwe ikuzo mu bushorishori bw’ijuru kuko yasuye umuryango wayo kandi ikawucungura. Nitwishime tunezerwe kuko icuraburindi ryari ritugose tubonye uza kuridukiza. Noheli ni umunsi w’ibyishimo, tutishimira na none kurya neza, kunywa no gufuraha gusa, ahubwo twishimira ineza ya Nyagasani kuri twebwe b’abanyabyaha. Tubikesha iki kukira ngo Umwami w’isi n’ijuru yicishe bugufi maze aze aturane natwe?
Nitwishime kuko Imana yaduhisemo ikatugira ibitangaza igihe yemeye kwigira ubusabusa mu nda ya Bikira Mariya. Iri ni iyobera rikomeye ry’ukwemera, uyu ni umugisha w’igisagirane rimwe na rimwe twibagirwa. Iyi Noheli nibe Noheli y’ibyishimo no gutanga amahoro. Mu ngo zacu kuri uyu munsi dusakazemo amahoro n’ibyishimo. 
 
2. Noheli, umunsi wo kudashyamirana
Twirinde gushyamirana, guhera uyu munsi tugire imyumvire mishya kandi ikwiye. Ntibe Noheli yo kuvuzanya amahiri ndetse n’amabuye, ntibe Noheli yo gucirana mu maso n’agasuzuguro. Niba hari n’abo twatukaga tuti: “Baragashira barimbuke, bashirire ikuzimu ari bazima, kuko ubugome bwagandiye iwabo”(Zaburi ya 55), tubicikeho. Noheli ibe umunsi wo kwirinda gutekerereza abandi no kubishyiramo tuvuga tuti “Ni abagira nabi bayobye bakiri mu nda ya ba nyina, bakaba n’abanyabinyoma barindagiye bakivuka.”(Zaburi 58,4-6). Niba hari uwo dufitanye ikibazo, twirinde kumubangamira uyu munsi maze na we yumve Noheli.
 
Noheli itume tuba abanyamugisha kandi dutange umugisha. Nitwige kubana neza n’abavandimwe bacu, Noheli nitubere iyo kuyoboka Umwami w’amahoro waje atugana. Uwo mwana w’amahoro watuvukiye aratubwiza Zaburi ya 63,4-5 agira ati: “Rubanda mwese nimwiringire Uhoraho igihe cyose, mumubwire ikibari k’umutima, kuko ari We buhungiro bwacu twese” Zab 62,8-9, ari ubwanjye ari n’ubwawe.
 
3. Noheli, umunsi wo kwita ku bana
 
“Mwana wanjye, umutima wawe nurangwaho ubuhanga, nanjye uwanjye uzishima, kandi nzanezerwa cyane umunwa wawe nuvuga amagambo aboneye. Umutima wawe ntukagirire ishyari abanyabyaha, ahubwo ujye uhora utinya Uhoraho kuko bucyana ayandi, hakazaza igihe uzabona ko icyizere cyawe atari imfabusa.”(Imigani 23,15-18). Uyu ni umunsi wo guha impanuro nk’izi abana bacu.Yezu wavutse yigize umwana, ababyeyi be bamurera neza kugira ngo azakurane ubwenge n’ubushishozi.Noheli isigire ababyeyi kumenya no kwita ku bana babo, kandi babahe ingero nziza. 

Abbe J D MUGIRANEZA 

DUSOBANUKIRWE IGIHE CYA ADIVENTI

I. INSOBANURO
 
Ijambo “Adiventi” rikomoka ku ijambo ry’ikilatini “Adventus” rivuga “Amaza”. Mu isezerano rishya iri jambo rifite ibisobanuro bibiri ugendeye ku gisobanuro cyaryo mu kigereki:
 
- Ukuza yuje ikuzo kwa Nyagasani (Parousia)
Reba: Mt 24, 3.27.37.39 ; 1Kor 15, 23 ; 2Tes 2, 8

- Ukwigaragaza kwa Nyagasani
Reba: 1Tim 6, 14 ; 2Tim 4, 1.8 ; Tito 2, 13
 
Adventi ni igihe cyo kwitegura Ivuka rya Yezu Kristu
Duhereye kuri ibi bisobanuro, Adventi ni igihe cyo gutegereza amaza (ukuza) n’ukwigaragaza kwa Nyagasani. Ni igihe twiteguramo ivuka rya Nyagasani.
 
II. ADVENTI MU MATEKA Y’UBUKRISTU
 
Mu mateka y’ubukristu, igihe cya Adventi ni cya gihe gihimbazwa kandi kikagirwamo imyumvire itandukanye n’uko kiri ubu.
Mu kinyejana cya 4, Adiventi yamaraga ibyumweru bitatu (guhera ku wa 12/12 kugera ku wa 06/01). Muri icyo gihe abakristu basabwaga kwibabaza, bategura Batisimu yatangwaga ku munsi mukuru w’Ukwigaragaza kwa Nyagasani (ku wa 06/01=Mu burengerazuba). Mu burasirazuba si uko byari biri ! Kuko ho, Adiventi cyari igihe cyo kuzirikana ku gaciro k’iminsi mikuru ya Noheli n’Ukwigaragaza kwa Nyagasani, n’uruhare iyo minsi mikuru ifite mu iyobera ry’ugucungurwa kwa muntu. Hanazirikanwaga kandi kuri Yohani Batisita na Bikira Mariya nk’abantu bagize uruhare rukomeye mu itegurwa ry’ukuvuka k’Umukiza Yezu Kristu.
 
Mu kinyejana cya 6, i Roma batangiye gutekereza kuri Adiventi ku buryo burambye. Batangiye Adiventi imara ibyumweru 6, biza kugabanywa kugeza ku byumweru 4.
 
Mu kinyejana cya 8 n’icya 9, hibajijwe niba Adiventi igomba guhimbazwa nk’ukuza yuje ikuzo kwa Nyagasani cyangwa niba ari ukwitegura ukuvuka kwa Nyagasani. Hemezwa ko Adiventi ari igihe cyo gutegereza no kwitegura ivuka rya Yezu.
 
Mu mwaka w’1963, Inama nkuru ya Kiliziya yabereye i Vatikani bwa kabiri (Vatican II), yemeje ko Kiliziya ihimbaza iyobera rya Kristu ku minsi yihariye (…), ihimbaza iryo yobera uko ryakabaye mu bihe bitandukanye by’umwaka uhereye ku kwigira umuntu n’ivuka bya Kristu ukagera ku isubira rye mu ijuru, ukagera ku munsi yohererejeho intumwa ze Roho Mutagatifu (…) (S.C. 102)
 
Mu mwaka w’1969, i Roma hatangarijwe amategeko rusange yerekeye umwaka wa liturujiya n’ingengabihe yawo. Hemezwa ko igihe cya Adventi gifite intego ebyiri: Ni igihe cyo kwitegura umunsi mukuru ukomeye wa Noheli, utwibutsa uko Umwana w’Imana yaje mu bantu bwa mbere; ni igihe kandi urwo rwibutso rufasha imitima gutegereza Kristu uzaza bwa kabiri ku munsi w’imperuka. Kubera izo mpamvu uko ari ebyiri, igihe cy’Adventi ni icyo gutegereza Umukiza mu byishimo n’ubutungane. (Itegeko rya 39, reba igitabo cya Misa, urupapuro rwa 96).
 
Ibi bisobanuro bihura neza na liturujiya y’igihe cy’Adventi, ndetse by’umwihariko bikagaragazwa n’amasomo matagatifu ateganywa na liturujiya mu Misa zo ku cyumweru mu gihe cy’Adventi.
 
III. AMASOMO MU MISA ZO KU CYUMWERU
 
Iyo witegereje neza amasomo liturujiya iteganya mu Misa zo ku cyumweru mu gihe cy’Adventi usanga muri buri Misa, isomo rya mbere riva mu gitabo cy’umuhanuzi, cyane cyane Izayi (Inshuro 7 kuri 12), isomo rya 2 riva mu mabaruwa ya Mutagatifu Pawulo intumwa, naho Ivanjili ni iyanditswe na Matayo (Umwaka A), iyanditswe na Mariko, Luka na Yohani (Umwaka B) n’iyanditswe na Luka (Umwaka C).
 
IV. IMBONERAHAMWE Y’AMASOMO MURI ADVENTI   (KU BYUMWERU)
 
 
Icyumweru I
Umwaka A Umwaka B Umwaka C
Iz 2,1-5
Rom 13,11-14
Mt 24,37-44
Iz 63,16-64,7
1Kor 1,3-9
Mk 13,33-37
Yer 33,14-16
1Tes 3,12-4,2
Lk 22,25-36
Icyumweru II Iz 11,1-10
Rom 15,4-9
Mt 3,1-12
Iz 40,1-11
2Pet 3,8-14
Mk 1,1-8
Bar 5,1-9
Filem 1,4-11
Lk 3,10-18
Icyumweru III Iz 35,1-10
Yak 5,7-10
Mt 11,2-11
Iz 61,1-11
1Tes 5,16-24
Yh 1,6-28
Sof 3,14-18
Filem 4,4-7
Lk 3,10-18
Icyumweru IV Iz 7,10-14
Rom 1,1-7
Mt 1,18-24
2 Sam 7,1-16
Rom 16,25-27
Lk 1,26-38
Mik 5,1-4
Heb 10, 5-10
Lk 1,39-45
 
Iyo usomye ayo masomo ukayazirikana, usanga buri cyumweru, mu gihe cy’Adventi, twibutswa ibyahanuwe, tukumva inyigisho zo mu gihe cy’intumwa, cyane cyane inyigisho mbonezabupfura (enseignement moral) hagasoza inyigisho zo mu mavanjili.
Muri zo, buri cyumweru hari ingingo nyamukuru yihariye Yezu atwibutsa.
 
Icyumweru cya I : Kuba maso mu gihe dutegereje ukuza k’Umwana w’umuntu, dore ko tutazi igihe azazira (Umwaka A).
Muri uko kuba maso, ntitugomba kurambirwa, tugomba gutegerezanya icyizere (Umwaka B).
Umunsi w’ukuza kwa Nyagasani si umunsi wo kurimbuka, ahubwo ni umunsi w’uburokorwe bwa muntu (Umwaka C).
 
Icyumweru cya II : Yohani Batisita aduhamagarira guhinduka, tukisubiraho, kuko ingoma y’ijuru yegereje.
 
Icyumweru cya III : Yohani ahamya uwo Yezu ariwe. Arusha Yohani ububasha, kuko ariwe byose bikesha kubaho. Ni We rumuri, yaje mu be ntibamumenya / ntiyakirwa. Ni Ntama w’Imana ugiye gukuraho icyaha kuko abatiriza muri Roho Mutagatifu.
 
Icyumweru cya IV : Mariya na Yozefu bamenyeshwa ivuka rya Yezu. Amasomo atwereka neza iyobera ry’ukwigira umuntu n’ivuka bya Yezu Kristu aribyo duhimbaza kuri Noheli.
Ukwicisha bugufi kwa Nyagasani n’ukwiyoroshya kwa Bikira Mariya.
 
V. UMWANZURO
 
Igihe cy’Adventi gikwiye kutubera igihe cyo kuzirikana by’umwihariko iyobera ry’urukundo rw’Imana yaje idusanga, natwe tukaba dusabwa kuyishyira abandi. Imana yigize umuntu, ishaka gutura mu mitima yacu.
 
INYANDIKO ZIFASHISHIJWE
 
1)      XXX, Bibiliya ntagatifu, Verbum Bible, Kinshasa 1997
2)      Con. Vat. II, Constitution Sacra Liturgia, Sacrosanctum Concilium, n. 102
3)      XXX, Igitabo cya Misa ya Kiliziya Gatolika ya Roma, Ed. Biblique et Liturgique, Kabgayi, 1991
4)      C.EP.R, Ordo liturgique, Année A,B,C
5)      P. Rouillard et autres, Temps de l’Avent, assemblée du Seigneur, 4, Cerf, Paris 1975.
 
Byateguwe na Fratri Augustin NDAGIRIYIMANA

AMASAKARAMENTU MU MIBEREHO Y'ABAKRISTU

Uruhare rw’amasakaramentu mu mibereho y’abemera Kristu
Ijambo isakaramentu rituruka ku ijambo ry’ikilatini ‘sacramentum’ ryavugaga amaturo umuherezabitambo yaherezaga Imana aherekejwe n’indahiro imbere y’abemera ayigaragariza ukwemera ayifitiye we n’umuryango we.Nyuma iryo jambo ryavugaga indahiro y’umuntu ku giti cye igaragaza ko yiyemeje gukorera Imana nta buhemu.
Amasakaramentu uko ari arindwi

Mu nkoranyamagambo y’igifaransa (Petit Larousse) bavugamo ko isakaramentu ari igikorwa kijyana n’imihango igamije gutagatifuza umuntu ugikora.Ni umuhango ugamije ubutagatifu bukomoka ku Mana itanga impuhwe zayo. Ni ikimenyetso n’uburyo bwo guhuza Imana n’abantu.
Uwitwa Cathy Uwimana utuye mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, yabwiye Izuba Rirashe ko yemera ibijyanye n’amasakaramentu, ariko atabisobanukiwe neza.

Ngo gusa icyo azi ni isakaramentu ry’Umubatizo wo mu mazi menshi bikiza ibyaha no kwatura mu rusengero bikorwa n’umukristo wakoze ibyaha byinshi.
Pastoro Munyamahoro Seth we yabwiye Izuba Rirashe ko isakaramentu ari ibimenyetso abakristo bakora bibuka urupfu n’izuka bya Kristo nko gusangira umugati na divayi.
Naho ibindi nko kwicuza ibyaha, kubatizwa, gushyingira, kweza abapasitoro ni imihango yera ifasha abakristo kwegera Imana.

Amasakaramentu mu madini ashingiye kuri Kristu
Nk’uko bigaragara mu gitabo cyitwa ‘Vocabulaire de théologie biblique’ (Imvugo ya tewolojiya muri Bibiliya), isakaramentu ni ikimenyetso kigaragara kandi gihagije cy’urukundo rw’Imana.
Umuntu uhabwa isakaramentu arihererwamo impano ya roho mutagatifu.
Kiliziya Gatolika na Kiliziya y’Aborutodogisi (Orthodoxe) zemera amasakaramentu arindwi ari yo batisimu, ukarisitiya, ugukomezwa, penetensiya, ugusigwa kw’abarwayi, ugushyingirwa n’ubusaseridoti.

Ayo masakaramentu arimo ayo kwinjizwa mu muryango w’abana b’Imana nka batisimu, ugukomezwa n’ukaristiya; ayo gukiza ari yo isakaramentu ry’ugusigwa kw’abarwayi na penetensiya n’atanga ubutumwa ku bayahawe ari yo ugushyingirwa n’ubusaseridoti.

Harimo kandi atangwa rimwe gusa nka batisimu, ugukomezwa, ugushyingirwa n’ubusaseridoti n’andi ashobora gutangwa kenshi ari yo ukaristiya, penetensiya n’ugusigwa kw’abarwayi.

 Amasakaramentu muri Kiliziya Gatolika

Muri Kiliziya Gatolika, amasakaramentu ni ibimenyetso bigaragara by’impano n’urukundo by’Imana byashyizweho na Kristu maze bihabwa Kiliziya ye ngo bijye bitagatifuza imbaga y’abamwemera.

Ku bw’amasakaramentu, abemera binjira kandi bakagira uruhare ku buzima bw’Imana. Amasakaramentu akomeza kandi akuza ukwemera n’imbuto zako ku muntu uyahabwa, kandi akanafasha mu guhuriza hamwe abemera Kristu bose mu muryango umwe ari wo Kiliziya.
Mutagatifu Thomas w’Akwini (Aquin), mu gitabo cye cyitwa «Somme théologique», yemeza ko isakaramentu ari ikimenyetso cyibutsa ibyabanjirije urupfu rwa Kristu, kikagaragaza ibiba mu bantu ku bw’urwo rupfu ari byo mpano n’inema bigaragaza ikuzo abemera Kristu bategereje.

  Nk’uko Kiliziya Gatolika ibyemera, amasakaramentu ni arindwi nk’uko twabibonye. Iribanziriza andi akaba ari Batisimu.
Batisimu ni ryo sakaramentu ribanziriza andi yose rikaba rifasha urihawe mu kubohoka ku cyaha cy’inkomoko akinjira mu muryango mushya w’abana b’Imana ari wo Kiliziya nk’uko tewolojia ibivuga.

Rikomoka mu isezerano rya kera aho Imana yagiye irokora umuryango wayo nk’igihe iwuvana mu bucakara mu gihugu cya Misiri ikawambutsa inyanja itukura, ibyo byashushanyaga batisimu ikiza abantu ibyaha.
Kubatiza bivuga kwinjiza mu mazi cyangwa se gutera amazi. Ubatizwa yunga ubumwe na Kristu mu rupfu n’izuka bye, bityo agahinduka ikiremwa gishya.
Batisimu itangwa umwigishwa ashyirwa mu mazi cyangwa se asukwa amazi ku gahanga kandi hiyambazwa Ututatu Butagatifu (Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu) ari na bwo iryo sakaramentu ritangwamo.

Hari kandi ugukomezwa gutangwa n’Umwepiskopi cyangwa se n’Umusaseridoti wabiherewe uburenganzira cyangwa se watumwe n’Umwepiskopi. Rihabwa umwigishwa wabatijwe ashyirwaho ibiganza ku gahanga anasigwa amavuta y’ubutore yahawe umugisha n’Umwepiskopi.
Iryo sakaramentu ubundi ritangwa muri Kiliziya Gatolika aho abantu baba barabatijwe ari abana. Amadini abantu babatizwamo ari bakuru, iryo sakaramentu ntiritangwa.

Abahabwa iryo sakaramentu buzuzwamo Roho Mutagatifu utuma bunga ubumwe na Kililziya maze bagahinduka abahamya ba Kristu ku bw’amagambo no ku bw’ibikorwa byabo.
Banahabwa ubutumwa bwo gusakaza no kurwanirira ukwemera kwabo muri Kristu bashize amanga. Nk’uko bigaragara mu Banyaroma 12,1 ; Abanyakorinti ba I 12,12-25, ugukomezwa gutuma uwahawe iryo sakaramentu yumva ko ari umwe mu bagize kiliziya kandi agaharanira kuyubaka afatanyije n’abandi bakurikije ingabire zidasanzwe bahabwa n’iryo sakaramentu.

Hari kandi isakaramentu ry’ukaristiya. Iryo jambo rivuga igikorwa cyo gushimira Yezu wavuze mu isangira rye rya nyuma n’intumwa ze ubwo yatangaga umubiri n’amaraso bye ho ifunguro ry’ubuzima ku bamwemera kandi bamukurikiye. Ukaristiya ni ikimenyetso cy’urwibutso rw’urupfu n’izuka bya Kristu. Ni yo ishingiyeho imihango yose ya Kiliziya Gatolika n’ubuzima bw’abakristu.
Ugushyingirwa nk’uko bigaragara mu gitabo cyitwa ‘Catéchisme de l’Eglise Catholique’ (Gatigisimu ya Kiliziya Gatolika), isakaramentu ry’ugushyingirwa riha abashakanye inema yo gukomeza no kunoza urukundo rwabo, bakagira ubumwe budakuka mu mibanire yabo mu muryango bashinga ku bw’iryo sakaramentu.

Iryo sakaramentu ribera ku mugaragaro aho umwe abwira undi ku bushake bwe amasezerano ye kandi bakiyemeza kubana akaramata badahemukirana banakirana urukundo abana Imana ibaha.
Iryo sakaramentu ni impano y’Imana abarihawe bagomba kugumana kugeza gupfa kwabo. Abasezerana bahabwa umugisha n’umuryango wabo kandi nta we ushobora kubatandukanya.

Penetensiya cyangwa se isakaramentu ry’imbabazi, nk’uko bigaragara muri ‘Droit Canon 959’
(Igitabo cy’amategeko ya Kiliziya) ni isakaramentu rihabwa abemera bihana ibyaha bakoze nyuma yo kubatizwa imbere y’intumwa y’Imana yabiherewe uburenganzira.
Iyo ntumwa y’Imana muri Kiliziya Gatolika ni Umupadiri. Iryo sakaramentu rituma uwicuza yiyunga na Kiliziya n’umuryango w’Imana aba yarahemukiye akora icyaha.
Ugusigwa kw’abarwayi ni isakaramentu rihabwa abarwayi barembye cyane. Nk’uko bigaragara muri Mariko 2, 1-12, Yezu ni we muvuzi wa roho n’imibiri by’abamwemera.
Yakijije abarwayi, abababarira n’ibyaha. Ni yo mpamvu ashaka ko Kiliziya ikomeza icyo gikorwa cyo gukiza abantu ikoresheje roho mutagatifu.

Abo barwayi basigwa amavuta yabugenewe ku gahanga cyangwa se ku kindi gice cy’umubiri hanavugwa amasengesho ateganyijwe mu bitabo bitagatifu bya Kiliziya Gatolika.
Iri sakaramentu ntirihabwa abiyemeje gukora ibyaha bikomeye muri gahunda zabo igihe bageze mu masaha ya nyuma y’ubuzima bwabo.
Isakaramentu ry’Ubusaseridoti ni isakaramentu bamwe mu bayoboke b’Imana bagira ubutumwa bwa gishumba bakora mu muryango w’abana bayo.
Ubwo butumwa bahabwa buba bugamije kuyobora, kwigisha no gutagatifuza imbaga y’abana b’Imana. Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Interineti rwa Vatikani (www.vatican.va/archive/FRA0013/_INDEX.HTM, isakaramentu ry’Ubusaseridoti ritangwa na Kristu ubwe kubera Kiliziya ye.
Kuramburirwaho ibiganza kwa Musenyeri ku muntu ugiye kurihabwa bijyanye n’amagambo yegurira Imana uwatowe, ni ikimenyetso cy’ubwo butorwe.
Ayo masakaramentu yose ahabwa abantu babyiteguriye kandi babishaka bitewe n’ukwemera kwabo uretse isakaramentu rya batisimu aho abana babatizwa mu kwemera kw’ababyeyi babo cyangwa se kw’ababarera kugira ngo na bo bakizwe icyaha cy’inkomoko maze bagire uruhare ku mubiri wa Kristu ari wo Kiliziya.

Amateka ya Seminari Nkuru ya Nyakibanda

 


ikirangantego cya seminari nkuru ya NyakibandaSeminari Nkuru yitiriwe Mutagatifu Karoli Boromewo Nyakibanda. Ni ishuli rikuru rya Tewolojiya (Théologie) aho abigira ubupadiri barangiriza amasomo bagahabwa ubusaserdoti. Ni ishuli za diyosezi zose mu Rwanda hamwe n’imiryango imwe n’imwe ikorerera muri aka karere k’ibihugu duturanye batorezamo abashaka kuba abasaserdoti. Ni ishuli rigengwa n’Inama nkuru y’Abepiskopi Gatolika b’u Rwanda, ariko rikagenzurwa n’ishami rya Kiliziya Gatolika rishinzwe iyogezabutumwa mu bihugu riri i Vatikani ryitwa Propaganda Fide.

Seminari Nkuru ya Nyakibanda iherereye mu Rwanda mu ntara y’amajyepfo, akarere ka Huye, mu birometero 12 uvuye ku biro by’akarere ka Huye no mu birometero 20 kuva ku Kanyaru ku mupaka n’igihugu cy’ u Burundi. Iherereye munsi y’imisozi yitwa ibisi bya Nyakibanda.

 
Amateka ya Seminari Nkuru ya Nyakibanda atangirana n’iyogezabutumwa mu Rwanda no muri aka karere k’ibihugu duturanye. Mu 1894 Kiliziya yashyizeho Vicariati ya Nyanza Meridionale (Nyanza y’amajyepfo) bayishinga Musenyeri Yohani Yozefu Hirth. Mgr Hirth mu gutangira ubutumwa bwe yumvaga ko Kiliziya idashobora gushinga imizi muri aka karere idafite abapadiri kavukire. Ikintu cya mbere yakoze rero n’ugushinga amaseminari. I Bugande yashinze seminari ya mbere ya Bukalasa, Tanzaniya ashinga Seminari i Hangiro. Abapadiri Bera bageze mu Rwanda kogeza bazanye Ivanjili ya Yezu Kristu kw’itariki ya 2 Gashyantare 1900 i Save, batangira kwigisha abanyarwanda Ivanjili. Abanyarwanda bambere bakiriye Ivanjili bahawe batisimu muw’1903 i Save bari 26. Muri aba bakristu bambere b’Abanyarwanda hamwe n’ab’i Zaza, Musenyeri Hirth yafashemo abasore 15 maze muw’1904 abohereza i Hangiro muri Tanzania bajyanwa na Padiri Corneille Smoor mw’iseminari yaramaze gushinga kugira ngo bategurirwe kuzavamo abapadiri ba mbere b’Abanyarwanda.

 
Muw’1912, Kiliziya imaze kubona ko Vikariyati ya Nyanza y’Amajyepfo ari nini cyane, yayigabanyijemo, niko gushinga Vikariyati ya Kivu igizwe n’u Rwanda, u Burundi n’u Buha aba ariyo bashinga Mgr Hirth. Ibi byatumye Myr Hirth nanone agomba gushinga indi seminari muri Vikariyati ye. Nibwo rero mu 1913 yatangije seminari y’i Kabgayi, ariko yabanje gucumbika muri misiyoni ya Kansi amezi make.

Amaze gushinga seminari ye mu Rwanda, Myr Hirth yatumyeho abaseminari b’Abanyarwanda bigaga mu seminari i Hangiro kugira ngo bakomereze amasomo i Kabgayi. Bose hamwe bageraga kuri 25 harimo 21 bigaga mw’iseminari nto, na 4 bigaga mu nkuru bayobowe na Padiri Nicolas Cunrath ari nawe waje gushingwa seminari ya Kabgayi itangira. Ubwo byabaye ngombwa ko ashinga na seminari nkuru aho i Kabgayi nyine ayitiririra Mutagatifu Karoli Borromeo. Imbuto z’icyo gikorwa ntizatinze kwigaragaza, kuko mu 1917, abaseminari babiri ba mbere b’Abanyarwanda, Balitazari Gafuku na Donati Reberaho bahawe ubupadiri.

 
Mu 1931, iyi seminari nkuru ya Mt Karoli Borromeo yashyizwe mu rwego rw’akarere (séminaire régional) ka Vikariyati yari igizwe n’u Rwanda, u Burundi, Kivu, ikiyaga Albert na Beni muri Repubulika Iharanira Demokrasi ya Kongo. Seminari imaze kugirwa iy’akarere k’ibihugu duturanye yarikeneye ahantu hagutse kandi habereye irerero, nuko batangira kurambagiza ahantu hanyuranye, i Nyamasheke, i Mpungwe hafi yumusozi wa Huye, i Kibirizi hafi ya Kansi, n’i Rubona ubu hari ISAR. Nyuma baje guhitamo mu Nyakibanda ahitwaga mu Kibaya. Ku itariki ya 22 Ukwakira 1936 nibwo Seminari yimuriwe i Nyakibanda aho bari bamaze kubona ubutaka bugari bari baguze n’abaturage hanyuma n’uwari umutware wa Nyaruguru Kayihura Michel nawe aha seminari igikingi cye cyo mu Nyakibanda.

Padiri Deprimoz niwe wayitangije seminari nkuru mu Nyakibanda akomeza kuyibera umuyobozi kugeza igihe abereye Umwepiskopi wungirije wa Diyosezi ya Kabgayi muw’1943, hanyuma Myr Classe amaze gupfa muw’1945 aramusimbura.

 
Mu Nyakibanda Myr Deprimoz yasimbuwe na Padiri Richard Cleire wari usanzwe ahigisha. Recteur Richard niwe watangije urugo rw’Abenebikira mu Nyakibanda muw’1944 atunganye na pariki ya Nyakibanda. Umwaka ukurikiraho nawe yaje kugirwa umwepisikopi wa Vikariyati ya Kivu ifite ikicaro i Bukavu. Yasimbuwe na Padiri Maurice Emile Fellay ari nawe watangije urwuri rwa Nyakibanda rwo korora inka za kijyambere.

 
Muw’1950, nibwo Cercle St Paul ikubiyemo amatsinda menshi y’abahanzi, abanditsi, abashakashatsi nibwo yatangiye ari uburyo bwo kwigisha Ivanjili no kuyihuza n’umuco w’Abanyarwanda. Ni nayo yabyaye abanyamuziki bambere b’Abanyarwanda.

Muw’1950, abaseminari bamaze kuba benshi cyane baje kwimurira icyiciro cya Filozofiya i Burasira mu Burundi, mu Nyakibanda hasigara Tewolojiya gusa. Muri 1953, buri gihugu cyatangiye seminari yacyo, muri Kongo batangiza seminari nkuru i Baudoinville bahajyana abaseminari babo bose, n’i Burundi nabo batangiza Tewolojiya, bajyana abaseminari b’Abarundi bari mu Nyakibanda. Icyo gihe seminari nkuru ya Nyakibanda yongeye kugira ibyiciro byombi icya Filozofiya n’icya Tewolojiya, kandi isigara ari iy’u Rwanda gusa.

Mu 1952- 1955, Collège St Esprit yacumbitse mu Nyakibanda mbere y’uko yimurirwa i Bujumbura. Mu 1956-1957 Collège Christ-Roi nayo yacumbitse mu Nyakibanda mbere y’uko yimurirwa i Nyanza.

 
Kuva mu ntangiriro, seminari nkuru ya Nyakibanda yayoborwaga n’Abapadiri bera. Kuva tariki 10 Ukuboza 1959, igihe ubuyobozi bwa Kiliziya y’u Rwanda bweguriwe abapadiri kavukire, seminari nayo yashyizwe mu maboko y’abapadiri kavukire. Musenyeri Matayo Ntahoruburiye niwe Munyarwanda wa mbere wabaye umuyobozi wa seminari nkuru ya Nyakibanda.

 
Muri iyi myaka, kuva mu mpera za 1959 – 1963 yanyuze mu bihe bikomeye cyane by’amateka y’u Rwanda. N’igihe cy’amashyaka, imvururu, irondakoko, ubwicanyi n’ubuhunzi. Ibi byose no mu Nyakibanda byarahageze, abanyapolitike babaga bashaka amaboko mu njijuke zo mw’iseminari, kuko ariryo shuli rikuru ryonyine ryari mu gihugu. Abaseminari benshi bavuyemo bamwe baba abanyapolitiki, abandi barahunga, ku buryo umwaka 1962-63 warangiye abaseminari bose babakura mu Nyakibanda babashyira mu yandi maseminari i Burayi na Diyosezi ya Nyundo itangira seminari yayo yitiiriwe Mt. Joseph kugeza mu 1973-1974. Iyi nkubiri y’amateka y’u Rwanda yarigiye guhitana seminari nkuru ya Nyakibanda Imana ikinga ukuboko. Nyakibanda isa nifunze. Umwaka 1963-64, Nyakibanda yabaye nk’itangira bundi bushya, bafata abanyeshuli bashya batangira mu wa mbere.

 
Kuva yashingwa kugeza ubu rero, seminari nkuru ya Nyakibanda imaze kwakira abaseminari 2378: muri bo hari 258 bakigamo, 1054 babaye abasaserdoti, tutabariyemo abihayimana n’abapadiri bahize bo muri Kongo n’u Burundi tudafitiye neza imibare.

 
Kugera mu 1989, Seminari nkuru ya Nyakibanda yari ifite ibyiciro bibiri: icya Filozofiya n’icya Tewolojiya. Guhera uwo mwaka, icyiciro cya Filozofiya cyimuriwe i Kabgayi. Nyuma ya 1994, nabwo icyo cyiciro cyongeye kugaruka mu Nyakibanda gisubira i Kabgayi mu 1998-1999.

Seminari Nkuru ya Nyakibanda niyo mfura mu mashuri makuru mu Rwanda, ikaba rero yaragize uruhare runini mw’iterambere ry’Abanyarwanda. 

Uburere n’ubumenyi itanga bwemewe ku rwego mpuzamahanga rw’amashuli makuru ku buryo abaharangije bafite ubushobozi bwo kuba bashingwa imirimo ijyanye nibyo bize kw’isi hose. Mu burere butangwa harimo:

- Tewolojiya;
- Kogeza ivanjili abantu no kubaremamo umuryango w’abemera (Pastorale, Pastoral studies);
- Kwiga ku buryo bwa gihanga umuco n’indangagaciro by’Abanyarwanda kugira ngo Ivanjili ibone umusingi yubakiraho, Abanyarwanda bashobore kuba abakristu n’Abanyarwanda (Inculturation);
- Gufasha abantu kwiteza imbere (Social development);
- Guteza imbere ubuhanga n’umuco mu nzego zose zigize Abanyarwanda
- Nyakibanda yareze abahanga benshi b’ingeri zinyuranye, nka ba Myr Alegisi Kagame umuhanga muri Filozifiyaa, Vincent Mulago wo muri Kongo, abahanga bambere mu muziki bashyize umuziki nyarwanda mu manota, nka ba Alfred Sebakiga, ba Rugamba Cyprien, Eustache Byusa, Viateur Kabarira n’abandi.

Kuva mu 1979, seminari itanga impamyabushobozi za Kaminuza ya Urubaniyana (Urbanian Pontifical University) iri i Roma, zikaba zaremewe na Leta y’u Rwanda kuva muri 2010. Seminari Nkuru ya Nyakibanda ni urugo rurererwamo abazaba abapadiri muri Kiliziya Gatolika kandi n’abahize batabaye abapadiri baba abakristu ntangarugero n’ingirakamaro mu kubaka igihugu.

 
Kugeza ubu, turashimira Imana kubera ukuntu Abamisiyonari bizeye Abanyarwanda ko bashobora kwiyegurira Imana, batangira kubibategurira Kiliziya igishingwa. Abanyarwanda nabo ntibatengushye uko kwizerwa. Hari benshi bakomeje kwitabira uwo muhamagaro wo kwiyegurira Imana batiganda. Turongera gushimira Imana ko muri iy’imyaka 75 Seminari Nkuru ya Nyakibanda yanyuze mu bihe byinshi bikomeye ariko Imana ikinga ukuboko kugeza ubu ikaba igisohoza ubutumwa bwayo bwo kurerera Imana n’igihugu.

Ngiyo impamvu y’ibyishimo bya Jubile tubasaba ngo mwifatanye natwe na Kiliziya mu Rwanda, ibyo birori bikazaba ku wa gatandatu taliki 3 Ukuboza 2011

 
Padiri Antoni KAMBANDA
Umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Nyakibanda

MUSENYERI VINCENT HAROLIMANA WA DIYOSEZI YA RUHENGERI

 Ku  i tariki 31 Mutarama 2012, Nyirubutungane Papa Benedigito wa 16 yashyizeho umushumba mushya wa diyosezeGatolika ya Ruhengeri ,ariwe Musenyeri Vincent Harolimana, wayoboraga Seminari Nto yitiriwe Mutagatifu Piyo wa X yo ku Nyundo muri Diyoseze ya Nyundo.

Uyu mwepisikopi mushya ni muntu ki ?



Musenyeri Vincent Harolimana ibumoso mu gitambo cya misa
Musenyeri Vincent Harolimana yavukiye i Mpembe muri Diyoseze ya Nyundo ku wa 2 Nzeli 1962, yiga muri iyi Seminari yayoboraga, nyuma aza gukomereza i Rutongo, aho yavuye ajya gukomereza amashuri ye muri Seminari Nkuru yitiriwe Karoli Boromewo y’i Nyakibanda, aminuza mu bya tewolojiya mu 1990, ari nabwo yahawe ubupadiri igihe Papa Yohani Pawulo wa II yagiriraga uruzinduko mu Rwanda.

Mbere gato ko ajya i Roma mu Butaliyani mu 1990-1993 yakoreye Diyoseze ye nk’umupadiri. Kuva 1993-1999 yari mu Butaliyani yiga muri Université Pontificale Grégorienne aho yakuye impamyabushobozi ihanitse mu bya tewolojiya (Doctorat de théologie dogmatique ).
Mu mwaka w’i 2000, yabaye umuyobozi wa Seminari Nto yo ku Nyundo.

Mu 2004 yakomeje kwigisha muri Seminari Nkuru ya Nyakibanda, ndetse kuri ubu yanatangaga amasomo mu Ishuri rikuru ryo mu Ruhengeri.

Abandi bayoboye diyoseze ya Ruhengeli


- Musenyeri Bernard Manyurane kuva ku itariki ya 20 Ukuboza 1960 agera ku ya 8 Gicurasi 1961 atabarutse.
- Musenyeri Joseph Sibomana kuva ku itariki ya 21 Kanama 1961 agera ku ya 5 Nzeli 1969 yoherejwe i Kibungo.
- Musenyeri Phocas Nikwigize kuva ku itariki ya 5 Nzeri 1968 kugeza ku ya 5 Mutarama 1996 ,agiye mu kiruhuko cy’izabukuru.
Musenyeri Kizito Bahujimihigo kuva ku itariki ya 21 Ugushyingo 1997 ageza ku ya 28 Kanama 2007 yoherejwe gukomereza ubutumwa muri Diyoseze ya Kibungo na Papa Benedigito wa 16, akaza kwegura ku wa 29 Mutarama 2010 ku mpamvu zitavuzweho byinshi n’ubuyobozi bwa Kiliziya (soma impamvu z’iyegura rye aha http://www.abayezuwiti.com/DEMISSION.htm).