Monday, December 24, 2012

AMASAKARAMENTU MU MIBEREHO Y'ABAKRISTU

Uruhare rw’amasakaramentu mu mibereho y’abemera Kristu
Ijambo isakaramentu rituruka ku ijambo ry’ikilatini ‘sacramentum’ ryavugaga amaturo umuherezabitambo yaherezaga Imana aherekejwe n’indahiro imbere y’abemera ayigaragariza ukwemera ayifitiye we n’umuryango we.Nyuma iryo jambo ryavugaga indahiro y’umuntu ku giti cye igaragaza ko yiyemeje gukorera Imana nta buhemu.
Amasakaramentu uko ari arindwi

Mu nkoranyamagambo y’igifaransa (Petit Larousse) bavugamo ko isakaramentu ari igikorwa kijyana n’imihango igamije gutagatifuza umuntu ugikora.Ni umuhango ugamije ubutagatifu bukomoka ku Mana itanga impuhwe zayo. Ni ikimenyetso n’uburyo bwo guhuza Imana n’abantu.
Uwitwa Cathy Uwimana utuye mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, yabwiye Izuba Rirashe ko yemera ibijyanye n’amasakaramentu, ariko atabisobanukiwe neza.

Ngo gusa icyo azi ni isakaramentu ry’Umubatizo wo mu mazi menshi bikiza ibyaha no kwatura mu rusengero bikorwa n’umukristo wakoze ibyaha byinshi.
Pastoro Munyamahoro Seth we yabwiye Izuba Rirashe ko isakaramentu ari ibimenyetso abakristo bakora bibuka urupfu n’izuka bya Kristo nko gusangira umugati na divayi.
Naho ibindi nko kwicuza ibyaha, kubatizwa, gushyingira, kweza abapasitoro ni imihango yera ifasha abakristo kwegera Imana.

Amasakaramentu mu madini ashingiye kuri Kristu
Nk’uko bigaragara mu gitabo cyitwa ‘Vocabulaire de théologie biblique’ (Imvugo ya tewolojiya muri Bibiliya), isakaramentu ni ikimenyetso kigaragara kandi gihagije cy’urukundo rw’Imana.
Umuntu uhabwa isakaramentu arihererwamo impano ya roho mutagatifu.
Kiliziya Gatolika na Kiliziya y’Aborutodogisi (Orthodoxe) zemera amasakaramentu arindwi ari yo batisimu, ukarisitiya, ugukomezwa, penetensiya, ugusigwa kw’abarwayi, ugushyingirwa n’ubusaseridoti.

Ayo masakaramentu arimo ayo kwinjizwa mu muryango w’abana b’Imana nka batisimu, ugukomezwa n’ukaristiya; ayo gukiza ari yo isakaramentu ry’ugusigwa kw’abarwayi na penetensiya n’atanga ubutumwa ku bayahawe ari yo ugushyingirwa n’ubusaseridoti.

Harimo kandi atangwa rimwe gusa nka batisimu, ugukomezwa, ugushyingirwa n’ubusaseridoti n’andi ashobora gutangwa kenshi ari yo ukaristiya, penetensiya n’ugusigwa kw’abarwayi.

 Amasakaramentu muri Kiliziya Gatolika

Muri Kiliziya Gatolika, amasakaramentu ni ibimenyetso bigaragara by’impano n’urukundo by’Imana byashyizweho na Kristu maze bihabwa Kiliziya ye ngo bijye bitagatifuza imbaga y’abamwemera.

Ku bw’amasakaramentu, abemera binjira kandi bakagira uruhare ku buzima bw’Imana. Amasakaramentu akomeza kandi akuza ukwemera n’imbuto zako ku muntu uyahabwa, kandi akanafasha mu guhuriza hamwe abemera Kristu bose mu muryango umwe ari wo Kiliziya.
Mutagatifu Thomas w’Akwini (Aquin), mu gitabo cye cyitwa «Somme théologique», yemeza ko isakaramentu ari ikimenyetso cyibutsa ibyabanjirije urupfu rwa Kristu, kikagaragaza ibiba mu bantu ku bw’urwo rupfu ari byo mpano n’inema bigaragaza ikuzo abemera Kristu bategereje.

  Nk’uko Kiliziya Gatolika ibyemera, amasakaramentu ni arindwi nk’uko twabibonye. Iribanziriza andi akaba ari Batisimu.
Batisimu ni ryo sakaramentu ribanziriza andi yose rikaba rifasha urihawe mu kubohoka ku cyaha cy’inkomoko akinjira mu muryango mushya w’abana b’Imana ari wo Kiliziya nk’uko tewolojia ibivuga.

Rikomoka mu isezerano rya kera aho Imana yagiye irokora umuryango wayo nk’igihe iwuvana mu bucakara mu gihugu cya Misiri ikawambutsa inyanja itukura, ibyo byashushanyaga batisimu ikiza abantu ibyaha.
Kubatiza bivuga kwinjiza mu mazi cyangwa se gutera amazi. Ubatizwa yunga ubumwe na Kristu mu rupfu n’izuka bye, bityo agahinduka ikiremwa gishya.
Batisimu itangwa umwigishwa ashyirwa mu mazi cyangwa se asukwa amazi ku gahanga kandi hiyambazwa Ututatu Butagatifu (Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu) ari na bwo iryo sakaramentu ritangwamo.

Hari kandi ugukomezwa gutangwa n’Umwepiskopi cyangwa se n’Umusaseridoti wabiherewe uburenganzira cyangwa se watumwe n’Umwepiskopi. Rihabwa umwigishwa wabatijwe ashyirwaho ibiganza ku gahanga anasigwa amavuta y’ubutore yahawe umugisha n’Umwepiskopi.
Iryo sakaramentu ubundi ritangwa muri Kiliziya Gatolika aho abantu baba barabatijwe ari abana. Amadini abantu babatizwamo ari bakuru, iryo sakaramentu ntiritangwa.

Abahabwa iryo sakaramentu buzuzwamo Roho Mutagatifu utuma bunga ubumwe na Kililziya maze bagahinduka abahamya ba Kristu ku bw’amagambo no ku bw’ibikorwa byabo.
Banahabwa ubutumwa bwo gusakaza no kurwanirira ukwemera kwabo muri Kristu bashize amanga. Nk’uko bigaragara mu Banyaroma 12,1 ; Abanyakorinti ba I 12,12-25, ugukomezwa gutuma uwahawe iryo sakaramentu yumva ko ari umwe mu bagize kiliziya kandi agaharanira kuyubaka afatanyije n’abandi bakurikije ingabire zidasanzwe bahabwa n’iryo sakaramentu.

Hari kandi isakaramentu ry’ukaristiya. Iryo jambo rivuga igikorwa cyo gushimira Yezu wavuze mu isangira rye rya nyuma n’intumwa ze ubwo yatangaga umubiri n’amaraso bye ho ifunguro ry’ubuzima ku bamwemera kandi bamukurikiye. Ukaristiya ni ikimenyetso cy’urwibutso rw’urupfu n’izuka bya Kristu. Ni yo ishingiyeho imihango yose ya Kiliziya Gatolika n’ubuzima bw’abakristu.
Ugushyingirwa nk’uko bigaragara mu gitabo cyitwa ‘Catéchisme de l’Eglise Catholique’ (Gatigisimu ya Kiliziya Gatolika), isakaramentu ry’ugushyingirwa riha abashakanye inema yo gukomeza no kunoza urukundo rwabo, bakagira ubumwe budakuka mu mibanire yabo mu muryango bashinga ku bw’iryo sakaramentu.

Iryo sakaramentu ribera ku mugaragaro aho umwe abwira undi ku bushake bwe amasezerano ye kandi bakiyemeza kubana akaramata badahemukirana banakirana urukundo abana Imana ibaha.
Iryo sakaramentu ni impano y’Imana abarihawe bagomba kugumana kugeza gupfa kwabo. Abasezerana bahabwa umugisha n’umuryango wabo kandi nta we ushobora kubatandukanya.

Penetensiya cyangwa se isakaramentu ry’imbabazi, nk’uko bigaragara muri ‘Droit Canon 959’
(Igitabo cy’amategeko ya Kiliziya) ni isakaramentu rihabwa abemera bihana ibyaha bakoze nyuma yo kubatizwa imbere y’intumwa y’Imana yabiherewe uburenganzira.
Iyo ntumwa y’Imana muri Kiliziya Gatolika ni Umupadiri. Iryo sakaramentu rituma uwicuza yiyunga na Kiliziya n’umuryango w’Imana aba yarahemukiye akora icyaha.
Ugusigwa kw’abarwayi ni isakaramentu rihabwa abarwayi barembye cyane. Nk’uko bigaragara muri Mariko 2, 1-12, Yezu ni we muvuzi wa roho n’imibiri by’abamwemera.
Yakijije abarwayi, abababarira n’ibyaha. Ni yo mpamvu ashaka ko Kiliziya ikomeza icyo gikorwa cyo gukiza abantu ikoresheje roho mutagatifu.

Abo barwayi basigwa amavuta yabugenewe ku gahanga cyangwa se ku kindi gice cy’umubiri hanavugwa amasengesho ateganyijwe mu bitabo bitagatifu bya Kiliziya Gatolika.
Iri sakaramentu ntirihabwa abiyemeje gukora ibyaha bikomeye muri gahunda zabo igihe bageze mu masaha ya nyuma y’ubuzima bwabo.
Isakaramentu ry’Ubusaseridoti ni isakaramentu bamwe mu bayoboke b’Imana bagira ubutumwa bwa gishumba bakora mu muryango w’abana bayo.
Ubwo butumwa bahabwa buba bugamije kuyobora, kwigisha no gutagatifuza imbaga y’abana b’Imana. Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Interineti rwa Vatikani (www.vatican.va/archive/FRA0013/_INDEX.HTM, isakaramentu ry’Ubusaseridoti ritangwa na Kristu ubwe kubera Kiliziya ye.
Kuramburirwaho ibiganza kwa Musenyeri ku muntu ugiye kurihabwa bijyanye n’amagambo yegurira Imana uwatowe, ni ikimenyetso cy’ubwo butorwe.
Ayo masakaramentu yose ahabwa abantu babyiteguriye kandi babishaka bitewe n’ukwemera kwabo uretse isakaramentu rya batisimu aho abana babatizwa mu kwemera kw’ababyeyi babo cyangwa se kw’ababarera kugira ngo na bo bakizwe icyaha cy’inkomoko maze bagire uruhare ku mubiri wa Kristu ari wo Kiliziya.

No comments:

Post a Comment